Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki 7 Mata 2024 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye.
Wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Bukuru Christiane ’Boukuru’ na Kenny Mirasano bafatanyije mu ndirimbo yamamaye nka Ibuka ya Nyiranyamibwa Suzanne.
Iyi ndirimbo ifite amagambo yibutsa Abanyarwanda ko kwibuka ari ingenzi, isaba buri wese kutibagirwa ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Kenny Mirasano we yaririmbye indirimbo irimo amagambo y’ihumure igaragaza ko ibyabaye bitazongera kubaho. Yayiririmbanye n’itsinda ry’abacuranzi mu buryo bwa ‘Live.’
Abandi bahanzi bari mu bagezweho baririmbye muri uyu muhango barimo Nel Ngabo na Alyn Sano bafatanyije mu ndirimbo yitwa Batuye Imitima Tuguye imaze imyaka ine igiye hanze.
Ni indirimbo yumvikanisha ko u Rwanda ari igihugu kitarutwa, kandi abanyarwanda baciye mu bihe bibi none ubu bakaba bari mu buzima bwiza ndetse gikomeje kwiyubaka.
Mu gusoza ibirori byaberaga muri BK Arena, umuhanzi umaze imyaka isaga 20 akora umuziki, Mani Martin afatanyije na Ruti Joel baririmbye indirimbo yitwa Urukundo ya Rugamba Cyprien.
Ni indirimbo isaba abanyarwanda kurangwa n’urukundo nk’intwaro ishingiraho iterambere ry’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!