Aba-Djs, abakora ibijyanye n’amajwi n’abanyamuziki bahurijwe mu mahugurwa ya Sound Creations (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Sound Creations icuruza ibyuma bitandukanye byifashishwa mu gutunganya amajwi n’amashusho, yakoresheje amahugurwa y’umunsi umwe ku bantu batandukanye barimo aba-Djs, abakora indirimbo n’abandi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, kuri New Life Bible Church iherereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’abasaga 100 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abahuguwe ni abakora umwuga w’ubu-Djs bahawe inyigisho zo kuvanga imiziki na Kalisa Amin Shalif uzwi nka Dj Shalif, usanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya Scratch Music Academy ryigisha kuvanga imiziki, ndetse n’abandi bakora ibyerekeye gucomeka ibyuma, gukurikirana uko bivuga n’ibindi.

Abitabiriye bahuguwe mu bintu byiganjemo gukoresha ibikoresho bigezweho by’inganda zirimo urwa Yamaha rukora ibyuma by’umuziki n’ibindi.

Basobanuriwe n’ibindi birimo ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’irya kera n’icyo iri rigezweho rirusha irya kera n’uko ryakoreshwa. Hari harimo kandi n’abandi batunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho.

Nkubito Lucky Pascal ushinzwe icuruzwa ry’ibyuma bitanga amajwi muri Sound Creations, yabwiye IGIHE ko ibi bintu bateganya kubikomeza ndetse bikajya biba kenshi mu mwaka.

Ati “Mu nganda zikomeye dukorana dukwirakwiza ibikoresho byazo, tugira igihe duteganya runaka tukavuga tuti uru ruganda ruzaze rusobanure uko ibikoresho byarwo bikoreshwa, cyane ko haba hari inzobere zifiteho ubumenyi.”

Yakomeje avuga ko bateganya no kuzajya baha amahirwe abantu bamwe bakajya kwiga hanze, mu gihe hari ibikoresho bishya byazanwe ku isoko n’ibigo bakorana.

Ati “Iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya kabiri. N’ubundi nubwo tubikorera mu Rwanda ariko hari abantu tuzajya duha amahirwe bajye nko muri Kenya mu gihe hari ikoranabuhanga ryazanywe na kimwe mu bigo dukorana nabyo.”

Nzirimo Désire, ukora mu by’amajwi ikorera mu rusengero rwa Restoration i Muhanga witabiriye aya mahugurwa y’umunsi umwe, yabwiye IGIHE ko uko yaje atari ko yatashye kuko yarahuye ubumenyi atari asanzwe afite.

Ati “Iki gikorwa hari icyo cyanyunguye cyane cyane mu gukoresha ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ibyo nari nzi nibyo naboneye hano biratandukanye n’uburyo bwo kubikoresha biratandukanye.”

Ibyo wamenya kuri Sound Creations

Sound Creations ni sosiyete yatangiye mu 2004 muri Kenya. Icuruza ibyuma by’umuziki birimo ibyifashishwa mu gutunganya amajwi n’amashusho bakanafasha abantu ibindi bikorwa birimo no kubashyirira aho bakorera uburyo bukumira isohoka ry’amajwi buzwi nka ’Sound Proof.

Bakorana n’ibigo bitandukanye byo hanze y’u Rwanda birimo Yamaha, Shure Microphone, dB Technologies, Reloop , ITC Brand na Behringer mu gukwirakwiza ibyuma byose bifite aho bihuriye n’umuziki n’ibindi bigendanye nabyo. Iyi sosiyete imaze imyaka ibiri itangiye gukorera mu Rwanda.

Ibyuma bya Sound Creations byifashishijwe mu bitaramo birimo na Kigali Up Festival yatumiwemo Alpha Brondy mu 2018.

Abahuguwe ni abakora umwuga w’ubu-Djs bahawe inyigisho zo kuvanga imiziki na Kalisa Amin Shalif usanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya Scratch Music Academy ryigisha kuvanga imiziki
Aya mahugurwa yiabiriwe ku rwego rukomeye
Umukozi wa Sound Creations aganiriza abitabiriye aya mahugurwa
Hanahuguwe abakora ibijyanye n'amajwi
Mugengakamere Joachim akirigita imirya y'inanga
Stefic Shen uyobora Sound Creations mu Rwanda atanga ikiganiro
Umuyobozi mukuru wa Sound Creations, Nipul Shah
Umwe mu basore bagize Symphony Band ucuranga Guitar bass ari gususurutsa abitabiriye aya mahugurwa
Yamaha ni imwe muri sosiyete zikorana na Sound Creations
Mu bikoresho Sound Creations ifite harimo n'iby-aba-Djs bigezweho
Nkubito Lucky Pascal ushinzwe icuruzwa ry’ibyuma bitanga amajwi muri Sound Creations ubwo yahuguraga abari bitabiriye
Sound Creations ifite indangururamajwi zigezweho
Sound Creations ishaka gukomeza gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry'uruganda rwa muzika izana ibikoresho bigezweho
Symphony Band yaganuye ku ngoma za Sound Creations
Umukozi wa Sound Creations Beatrice Kamau, wari uyoboye aya mahugurwa

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .