Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025. Cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bakomeye n’abandi bazwi mu myidagaduro barimo Butera Knowless, Nel Ngabo, Bushali, Icenova, B-Threy, DJ Pyfo, Peace Jolis, Alyn Sano, Miss Ingabire Grace n’abandi.
Iyi album Angell Mutoni yumvishaga inshuti ze n’abandi basanzwe bazwi mu myidagaduro yayise “The Delivery” .
Igizwe n’indirimbo 14 zirimo ‘Ousaah’, ‘Try Me’, ‘ Higher’ yahuriyemo na Boukuru, ‘Kanguruke’ yakoranye na Bushali, ‘Breath’, ‘Flow’, ‘I Like That’, ‘ Healing’, ‘10 over 10’ yakoranye na Kenny K-Shot, ‘Time’ ye na Icenova, ‘Done Did It’, ‘Kare’ na ‘Bounce’ yahuriyemo na Kivumbi.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko kumvisha iyi album ye nshya abahanzi bagenzi be n’inshuti ze byatumye yumva aruhutse.
Ati “Ndi kumva nduhutse, kandi nishimye, kandi meze neza byankoze ku mutima.”
Uyu mukobwa yavuze ko indirimbo zose ziri kuri album zamugoye akuyemo imwe gusa yise “I Like That”.
Yavuze ko impamvu yise album ye ‘Delivery’ ari uko mu myaka amaze mu ruganda rwa muzika, yumvaga kuri iyi nshuro aribwo agiye gutanga ikintu kizima kandi gishyitse.
Ati “Cyari cyo gihe cya nyacyo kandi nari nkeneye izina nk’iri.”
Angell Mutoni yagiye ashyira hanze Extended Play [EP] zitandukanye ndetse iyari iherutse ni iyo yise ‘For Now’.
Iyi yayikoranyeho na Dr. Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n’abandi batandukanye bamaze kubaka amazina.
Igizwe n’indirimbo eshanu zirimo Iby’ejo ni iby’ejo, Step in Like, Hit It yakoranye na Lagum The Rapper, Get Low ye na E.T Ndahigwa na Pale Pale yakoranye n’uwitwa Mazo.
Angell Mutoni asanzwe ari umuraperi akaba n’umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.
Uyu mukobwa afite mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n’ayandi.
Iyi album ye ya mbere ateganya ko izajya hanze ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025. Izaba igaragara ku mbuga zose zicururizwaho imiziki.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!