00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy na The Ben bamaze imyaka 3 baziritse Abanyarwanda ku katsi

Yanditswe na

Ibambe Jean Paul

Kuya 5 June 2014 saa 05:07
Yasuwe :

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Amerika kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe ‘Urugwiro Conference’. Aba basore bamaze kuririmba bafashe umwanzuro wo kugumayo. Bamaze imyaka itatu babeshya Abanyarwanda ko bagiye kuza ariko amaso yaheze mu kirere.
Aba basore bombi, bavuye mu Rwanda bari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu icyo gihe . N’ubu ntabwo banzwe gusa igikundiro, imikorere yabo, imibereho yabo n’uburyo bigaragaza mu muziki byasubiye inyuma cyane. (…)

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Amerika kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe ‘Urugwiro Conference’. Aba basore bamaze kuririmba bafashe umwanzuro wo kugumayo. Bamaze imyaka itatu babeshya Abanyarwanda ko bagiye kuza ariko amaso yaheze mu kirere.

Aba basore bombi, bavuye mu Rwanda bari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu icyo gihe . N’ubu ntabwo banzwe gusa igikundiro, imikorere yabo, imibereho yabo n’uburyo bigaragaza mu muziki byasubiye inyuma cyane.

Abafana b'aba basore bombi barabategereje amaso ahera mu kirere

Ugereranyije n’umuvuduko bari bafite mu myaka ya 2008, 2009 na 2010 mbere yo gutoroka u Rwanda ukareba n’uburyo bakora muri iyi myaka ibiri ishize, usanga harimo ikinyuranyo gikomeye . Iyo baguma mu Rwanda, igikundiro bari bafite cyari kwiyongera ndetse kikabyarira umusaruro umuziki wabo ariko ubu biragoye cyane.

Mu njyana ya RnB/Pop ari nayo bari bayoboye mu Rwanda, ubu yigaruriwe n’abandi bahanzi nabo batoroshye mu miririmbire harimo nka: Bruce Melody, Christopher, King James, Gisa n’abandi benshi.

Mu mwaka wa 2011 The Ben wabaga mu mujyi wa Detroit ho muri Leta ya Michigan yariyandayanze akorana indirimbo n’umuhanzi Mike Ellison. Mu ntangiriro za 2012 ,The Ben, Meddy na K8 bihurije hamwe bajyana Lick Lick muri Amerika ndetse banahita batangiza itsinda ryitwa PressOne.

Lick Lick amaze kugerayo, bakoranye ingufu nyinshi buri muhanzi akorerwa indirimbo zakunzwe mu Rwanda. Ku bw’ingufu za Lick Lick, The Ben na Meddy basohoye indirimbo nka: Ni njyewe(Meddy), Am in love(The Ben), She is amazing(The Ben), Holy Spirit, Oya ma(Meddy), Nzakubona(The Ben), Ndi uw’i Kigali n’izindi.

Bamaze imyaka itatu babeshya Abanyarwanda

Mu ntangiriro za 2012 aba bahanzi bakimara kwihuza na Lick Lick batangaje ko bitazarenga umwaka wa 2012 bataje mu Rwanda kuhakorera ibitaramo gusa umwaka warinze wihirika batarenze Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kenshi yagiye avugana n'itangazamakuru akemeza ko agiye kuza i Kigali

Muri 2013 nibwo bakoze indirimbo bise NDI UW’I KIGALI ndetse banatangariza Abanyarwanda ko bitarenze umwaka wa 2013 bagomba kuzakorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali. Uwo mwaka na wo warinze urangira batarengeje ikirenge ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku itariki ya 10 Kamena 2013, aba bahanzi The Ben na Meddy bemeje ko bidasubirwaho bagomba kuzakorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali bitarenze uwo mwaka ariko byaheze mu magambo gusa.

Batangaje ko mu Kuboza 2013 bazakorera kuri Stade Amahoro igitaramo cy’ubuntu

Mu ntangiriro za Kamena 2013 Meddy yatangaje ko we, The Ben, K8 na bagenzi babo bagiye gutangira ibitaramo bise Ndi uw’i Kigali Tour.

Ibi bitaramo bavuze ko bikomeye cyane muri Amerika bakaba baravuze ko bizatangizwa ku mugaragaro ku itariki ya 6/7/2013, bitangirire muri Leta ya Arizona bigakomereza mu mijyi itandukanye yo muri Amerika n’i Burundi hanyuma bikaba byaragombaga guzasorezwa mu mujyi wa Kigali.

Meddy yagize ati, “Ejobundi itariki ya 6/7/2013 tuzatangira Tour twise Ndi uw’i Kigali. Izatangirira muri State ya Arizona, ni Leta imwe hano muri Amerika hanyuma iyi tour izasorezwe i Kigali. Ntabwo turamenya neza itariki tuzagerera mu Rwanda gusa bizaterwa na Schedule y’ama concerts tu.”

Yakomeje agira ati, “Bizatangirira Arizona, bikomereze Texas, Washington, Chicago, Canada, Belgium( u Bubiligi), Burundi, hanyuma dusoreze i Kigali “I Kigali bizaba ari ibirori. Turashaka ko abantu bazishyura make byaba ngombwa n’ayo make akavaho bikaba ubuntu. Turashaka ko hazaza abantu benshi”

Bafatanye mu mashati PressOne isigara ku izina

Nyuma gato yo gukora indirimbo bise Ndi uw’i Kigali, The Ben na K8 Kavuyo bagiranye ikibazo gikomeye na Lick Lick bararwana. Amakuru IGIHE ifitiye gihamya, yemeza ko aba bahanzi barwanye bapfa kutumvikana ku mafaranga, uburyo bwo kugabana imirimo no kwishyura ibyo bakoreshaga aho bari batuye i Chicago.

Nyuma yo kugenda kwa Lick Lick, aba basore buri wese aba ukwe

Lick Lick na we utajya wemera na gato kuvugirwamo yahise afata umwanzuro wo kubasiga Chicago afata ibyuma bye yifashisha mu gutunganya indirimbo akomereza ubuzima ahitwa Ohio.

Icyahoze cyitwa Press One gisigaye kimeze nka baringa dore ko aba basore bose uko ari batanu(Cedru, Meddy, Lick Lick, The Ben na K8) buri wese asigaye yirwanaho, haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe. Buri wese yishakiye icumbi n’uburyo bwo gukora indirimbo.

Kugenda kwa Lick Lick byabaye igihombo kuri The Ben na K8, Meddy we aracyari ku ibere

Lick Lick amaze kujya gutura muri Ohio, abahanzi The Ben na K8 ari nabo yagiranye nab o ikibazo, ntiyongeye kubakorera indirimbo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, The Ben na K8 Kavuyo, indirimbo zose bakora zikorerwa mu Rwanda. Urabaruta ya The Ben yakozwe na Producer Nicolas i Kigali, Iyaminiye, Tayari(K8 na Bruce Melody) ikorwa na Piano n’izindi.

Meddy ni we usigaye ukorana na Lick Lick cyane

Meddy ugifitanye umubano ukomeye na Lick Lick we baracyakorana neza ndetse ni we wamukoreye NASARA indirimbo ikunzwe cyane mu Rwanda. Meddy kandi hari indi ndirimbo agiye gushyira hanze iri gukorwa na Lick Lick mu gihe abandi iyo bakeneye gukora indirimbo bibabera ingorabahizi . The Ben na K8 bohererezwa icyitwa beat(umudiho) bagashyiramo amajwi barangiza bakabyohereza i Kigali hanyuma aba producers bakazinonosora.

Nubwo bamaze imyaka itatu bavuga ko bagiye kuza gutaramira abafana babo i Kigali, aba basore nta n'umwe urarenga imbibi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nubwo kugeza ubu aba bahanzi bagishimangira ko bitazarenga umwaka bataje mu Rwanda nk’uko basanzwe babivuga buri mwaka, kuva bagera muri Amerika nta n’umwe urarenga umupaka w’iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .