00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbona abaririmbyi bazajya mu ijuru- Masamba

Yanditswe na

Mihigo wa Mugabo Frank

Kuya 9 April 2012 saa 02:53
Yasuwe :

Ubwo yaganiraga na IGIHE mu ijoro ryo kuya 7 Mata, Intore Masamba yadutangarije ko haramutse hatabayeho akandi kabazo umuntu uririmba aba akwiye ijuru.
“Mu buhanzi habamo ubutumwa bwinshi bufasha abantu; habamo impozamarira, ndetse indirimbo zirihanganisha cyane ku buryo umuntu ubabaye burya iyo umuririmbiye usa nk’aho umutuye ibibazo byose. Nicyo gituma burya abaririmbyi bazajya mu ijuru”.
Masamba avuga ko kugirango amahoro aboneke mu bantu ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bibashe kugerwaho, (…)

Ubwo yaganiraga na IGIHE mu ijoro ryo kuya 7 Mata, Intore Masamba yadutangarije ko haramutse hatabayeho akandi kabazo umuntu uririmba aba akwiye ijuru.

“Mu buhanzi habamo ubutumwa bwinshi bufasha abantu; habamo impozamarira, ndetse indirimbo zirihanganisha cyane ku buryo umuntu ubabaye burya iyo umuririmbiye usa nk’aho umutuye ibibazo byose. Nicyo gituma burya abaririmbyi bazajya mu ijuru”.

Masamba avuga ko kugirango amahoro aboneke mu bantu ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bibashe kugerwaho, abahanzi babigiramo uruhare rugaragara cyane ko bumvwa n’imbaga nini y’abatuye isi.

Uyu muhanzi wamamaye cyane haba mu Rwanda no mu mahanga ndetse akaba anakunzwe na benshi avuga ko kuba imyaka uko yicuma ari nako abahanzi batanga ubutumwa bwo gusana imitima y’abantu mu bihe nk’ibi by’icyunamo biyongera; ibi rero biramushimisha cyane ndetse yifuza ko ubutaha bakwikuba kenshi.

Masamba ati “ Benshi mu babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafite abahanzi bakunda mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni muri urwo rwego iyo amubonye amuririmbira indirimbo zimwubaka aranyurwa agahora, agaha umutima icyerekezo kijyanye n’ubutumwa bw’umuhanzi atanga mu gihangano cye.

Ubutumwa Masamba yageneye abahanzi n’Abanyarwanda muri rusange

“Ndasaba abahanzi bagenzi banjye yaba abato n’abakuru bafashe begere abasizwemo ibikomere na Jenoside haba mu bihangano cyangwa mu kubagusura mbese tubafashe mu buryo bwose bushoboka, mbese amateka yacu mabi atubere imbarutso yo kubakana no gukora neza. Hanyuma Abanyarwanda muri rusange nababwira ko ibyabaye mu Rwanda ntawe biheza ntawe bikuramo niyo mpamvu twese tugomba gusenyera umugozi umwe nk’uko mubona n’abayobozi bakuru b’igihugu baba baje kwifatanya natwe. Abanyarwanda ntiduheranwe n’agahinda ahubwo twibuke twiyubaka”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .