Ni indirimbo yamutwaye igihe kirekire mu kuyifatira amashusho no kuyitunganya. Yayikoreye mu misozi miremire yo mu Ntara y’Amajyaruguru urenze gato ahitwa Buranga mu Karere ka Gakenke.
Ati “Yantwaye igihe kirekire kuyikora, urabona ko nafatanyije n’Itorero Intayoberana twagiye mu Ruhengeri mu gace k’imisozi icyo gihe hari mu mvura ikomeye. Byari bigoye mbese.”
Yongeyeho ati “Ibyiza kubibona biravuna kandi abafana banjye n’Abanyarwanda muri rusange navuga ko baberewe no kureba ibyiza. Naremeye intwara ingufu zose n’umwanya munini kugira ngo izaze isa gutya.”
Knowless avuga ko yagiye kuyikorera mu gace k’icyaro ndetse na we yiyambika nk’abakobwa bavukiyeyo kugira ngo ajyanishe n’ibyo yaririmbye muri ‘Ko Nashize’.
Yagize ati “Nifuzaga ko ibyo naririmbye byagaragara nyine no mu mashusho, ntabwo nari kuririmba ubuzima bwo mu mu cyaro n’uko abantu baho baba babayeho niyicariye i Kigali. Byagombaga kunsaba kujyayo, ibyo naririmbye bakanabibona.”

‘Ko Nashize’ ni imwe mu ndirimbo icumi zigize album ya kane Knowless azamurika muri Nyakanga 2016. Yavuze ko yayishyizeho umwihariko w’uko izaba igizwe n’indirimbo z’Igiswahili zinafite amashusho kugira ngo arebe ko yazacuruzwa hanze y’u Rwanda.
Ati “Izaba igizwe n’indirimbo icumi, harimo iz’Igiswahili kuko abantu baranyishyuzaga bambaza impamvu nakoze indirimbo ebyiri gusa ngahita ndekera aho. Hari izindi za Swahili bazabona kuri album.”




TANGA IGITEKEREZO