Knowless avuga iki kuri bagenzi be na ruswa y’igitsina?

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 Mutarama 2016 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Butera Knowless yatunze agatoki abakobwa bakora umuziki mu Rwanda, abashinja kugira uruhare no gushotora abasore mu itangwa rya ruswa y’igitsina, mu gihe hari bagenzi be bavuga ko umukobwa udatanze umubiri we adashobora kumenyakana.

- Yemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina itangwa
- Yayisabwe kenshi abera ibamba abagabo yita gito
- Yashinje abakobwa ubushotoranyi mu itangwa ry’iyi ruswa
- Hari abatanga ruswa babigambiriye
- Hari abigira nyoni nyinshi kandi bayitanga

Knowless Butera, ni umukobwa wa mbere wakoze amateka yo gutwara PGGSS atsinze abasore icyenda bakomeye mu muziki. Akunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Te Amo’ yakoranye n’Umunya-Zambia Roberto.

Uyu mukobwa ari mu bahanzi b’ibyamamare bahatanira ibihembo bya Kora Awards mu cyiciro cy’umuhanzi ukomeye w’umugore muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ruswa ishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu zikunda kugarukwaho cyane mu bidindiza muzika nyarwanda. Iyo uganiriye n’abakobwa bakora umuziki benshi bemera ko itangwa abandi bakirinda kugira icyo babivugaho.

Knowless ahamya ko urwego agezeho rukomeye kandi byose yabishobojwe no gukora cyane atitwaje gutanga umubiri we.

Ati “Mu myemerere yanjye nemera ko uko wiyeretse umuntu ariko agufata. Nta muntu wigeze ansaba ko dusambana kugira ngo wenda ankorere indirimbo cyangwa ancurange. Byose bisaba kwiha intego, kwihagararaho no kumenya icyo ushaka.”

Ashinja bamwe muri bagenzi be kuza mu muziki bashyize imbere ikimero no gutanga umubiri wabo nk’iturufu izabageza ku ntsinzi.

Ati “Hari abakobwa baza mu muziki badafite mu mutwe ko impano yabo ariyo izabamenyekanisha, ahubwo bakaza bishyizemo ko bazatanga iyo ruswa […]
Erega abasore ntabwo ari abasazi. Ajya kukubwira ngo muryamane kuko aba yakubonyemo akizere gake wamugaragarije ko bishoboka.”

Knowless ari mu bahatanira Kora Awards

Yongeraho ati “Abasore na bo banga kumvirwa ubusa, ntabwo yabigusaba ku ngufu cyangwa ngo abigukangishe. Iyo ruswa abakobwa nibo bayitanga, tujye tuvugisha ukuri.”

Jody wemera ko yasabwa iyi ruswa inshuro nyinshi, yunga mu rya Knowless agahamya ko abakobwa babigiramo uruhare ndetse ngo hari n’abasanzwe bifitemo umuco wo kuyitanga.

Ati “Hari abakobwa bafite imyumvire y’uko kugira ngo batere imbere bagomba gukoresha imibiri yabo. Kenshi iyo umuhungu ahuye n’umukobwa umeze gutyo hari igihe ananirwa kwihagararaho bityo bakaryamana, ugasanga barabishinja umusore kandi byaturutse ku mukobwa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .