Abitabira igitaramo cya Meddy bavuye i Kigali bashyiriweho imodoka zo kubatwara

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Nzeri 2017 saa 07:40
Yasuwe :
2 0

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard Jobert, uzwi ku kabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, agiye gukora igitaramo cy’amateka mu Rwanda, gitegerejwemo ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe batamubona aririmba.

Meddy wageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku itariki ya 26 Kanama 2017, biteganyijwe ko aririmba mu gitaramo yatumiwemo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Nzeri 2017, kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata. Ni ijoro rigomba gususurutswa n’aba-Djs bakomeye mu Rwanda barimo Miller, Marnaud na Infinity.

Iki gitaramo cyateguwe na Bralirwa kinitezwemo umunyamuziki ukomeye muri Kenya witwa Blinky Bill n’itsinda rimucurangira. Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig, Garuka Patricia yabwiye IGIHE ko biteze umubare uri hejuru w’abazajya i Nyamata hagendewe ku matike yagurishijwe.

Yagize ati "Turateganya abantu nk’ibihumbi 15,000 bazitabira Mutzig Beer Fest kuri iyi nshuro. Abazaturuka i Kigali bo by’umwihariko bashyiriweho uburyo bwo kubageza neza aho igitaramo kizabera ku buryo nta mpungenge cyangwa ibindi bibazo bazagira mu rugendo."

Abitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest gitegerejwemo Meddy baturutse i Kigali, bateguriwe bisi zibatwara zikanabagarura, zigomba guhagurukira mu bice bitandukanye birimo kuri UTC mu Mujyi rwagati, ku biro by’ubucuruzi bya Bralirwa biri kuri Sonatube, no kuri Stade Amahoro i Remera. Guhaguruka birakorwa saa saba z’amanywa mu gihe abagaruka zizabatwara saa tanu z’ijoro.

Mu kiganiro Meddy aherutse kugirana n’itangazamakuru avuga kuri iki gitaramo n’icyo ahishiye Abanyarwanda nyuma y’imyaka irindwi aba mu mahanga, yavuze ko abazitabira bazaryoherwa no kubona ubuhanga n’ubunararibonye yagize mu muziki mu gihe amaze muri Amerika ku nshuro ya mbere aririmba mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.

Igitaramo cya Mützig Beer Fest kigiye gususurutswa na Meddy cyaherukaga kubera i Rugende mu Mujyi wa Kigali, icyo gihe cyasusurukijwe na Wizkid uri mu byamamare mu muziki wo muri Afurika cyitabirwa n’abiganjemo abakobwa bakibyiruka bagaragaje ko bishimiye cyane uwo muhanzi wo muri Nigeria.

Meddy agiye kuririmbira bwa mbere mu Rwanda nyuma y'imyaka irindwi aba mu mahanga/Ifoto KT
Mutzig Beer Fest iheruka yitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko bagaragaje urukundo bafitiye Wizkid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .