Tony Allen uri mu bahanze injyana ya Afrobeat yatabarutse ku myaka 79

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gicurasi 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nigeria wari icyamamare mu kuvuza ingoma wanagize uruhare mu guhanga injyana ya Afrobeat, Tony Allen yitabye Imana afite myaka 79.

Abashinzwe gukurikirana ibikorwa bya Tony Allen batangaje ko uwo mukambwe yaguye i Paris mu Bufaransa. Urupfu rwe ruracyari amayobera.

Umujyanama we Eric Trosset yavuze ko bataramenya icyamuhitanye. Ati “Yari ameze neza. Byabaye mu buryo butunguranye. Navuganye nawe nka saa saba z’ijoro, nyuma y’amasaha abiri yahise arwara ajyanwa mu bitaro bya Pompidou ari naho yaguye.”

Allen yabaye umuvuzi w’ingoma mu itsinda ry’umuziki ry’umuhanzi wabaye icyamamare, Fela Anikulapo Kuti, ryitwaga Africa ’70.

Ni itsinda ryabiciye bigacika mu myaka ya 1960 na 1970. Muri icyo gihe Kuti na Allen nibwo bafatanyije guhanga injyana ya Afrobeat, ihuriza hamwe injyana zo mu burengerazuba bwa Afurika n’injyana ya Jazz na Funk.

Injyana ya Afrobeat yahise itangira gukundwa ndetse iba injyana yishimirwa n’abanyafurika benshi mu kinyejana cya 20.

Allen na Kuti bakoze album 40 bakiri mu itsinda rya Africa ’70. Baje gutandukana nyuma y’imyaka 26, Allen ashinja Kuti kutagira gahunda y’itsinda n’amadeni yari amurimo. Allen yasize icyuho gikomeye muri iryo tsinda ku buryo byagoye Kuti kubona undi muvuzi w’ingoma mwiza nka we.

Rimwe Allen yigeze kuvuga ati “Ngerageza gutuma ingoma zanjye ziririmba, zigahinduka nka orchestre. Ntabwo mpondagura ingoma zanjye ahubwo ndaziguyaguya. Nuguyaguya umugore wawe azaguha ibyiza ariko numukubita, nkubwiye ko azaba umwanzi wawe.”

Abandi bahanzi bakomeye nka Major Lazer, Gilles Peterson na Flea bihanganishije umuryango wa Allen.

Allen yavutse mu 1940, atangira kwiyigisha kuvuza ingoma ubwo yari afite imyaka 18. Yakuraga inganzo ku bandi bahanzi ba Jazz bo muri Amerika nka Dizzy Gillespie na Charlie Parker, akabivanga n’umuziki gakondo wa Afurika.

Umuririmbyi w’Umwongereza, Brian Eno yavuze ko Allen ashobora kuba ari we muhanga Isi yagize mu kuvuza ingoma.

Mu 1984 Allen yagiye ku mu mujyi wa Londres, mu mwaka wa 2000 yimukira mu Bufaransa. Kubera kuvanga umuziki gakondo n’ugezweho, Allen yagiye aba icyitegererezo cy’abahanzi bakiri bato ndetse bamwe bakamusaba gukorana indirimbo, nka Jarvis Cocker, Charlotte Gainsbourg na Sébastien Tellier.

Muri album yaherukaga gukora harimo nk’iyitwa Rejoice yafatanyije na Hugh Masekela. Uyu mwaka yateganyaga gukora icyiswe ‘travel album’ aho yari gufatanya n’abahanzi bagezweho muri Nigeria, Londres, Paris na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko impamvu y’uko gufatanya n’abakiri bato, ari uko bafite ubutumwa ashaka gushyira mu ngoma ze.

Allen yari atuye i Paris mu Bufaransa, mu gace kitwa Courbevoie.

Bimwe mu bihangano byagizwemo uruhare na Tony Allen


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .