Vaimalama Chaves yabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2019, azamura ibendera rya Tahiti

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Ukuboza 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Vaimalama Chaves w’imyaka 23 yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa 2019, yandika amateka yo kuba Miss Tahiti urishyikiriye mu myaka 20 ishize.

Miss Vaimalama yasimbuye Maëva Coucke wari Miss Nord-Pas de Calais mu 2018, uheruka gusoza ku mwanya wa 12 muri Miss World yabereye mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa ku wa 8 Ukuboza 2018.

Uyu mukobwa asanzwe ari Miss Tahiti, ikirwa cyo mu Bufaransa. Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamari.

Vaimalama Chaves yimikiwe mu birori byabereye mu nyubako ya Zénith de Lille, byanyuraga imbonankubone kuri Televiziyo TF1, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018.

Yagaragiwe n’ibisonga bine birimo icya Kane, Aude Destour, Miss Limousin; icya Gatatu, Morgane Soucramanien, Miss Réunion; icya Kabiri: Lauralyne Demesmay, Miss Franche-Comté n’icya Mbere, Ophély Mézino, Miss Guadeloupe.

Ibi birori byayobowe na Jean-Pierre Foucault na Sylvie Tellier byarebwe n’abantu miliyoni umunani.

Tahiti yari imaze imyaka 20 nta kamba itahana usibye iry’ibisonga yabonaga. Abakobwa batatu bahagarariye iki kirwa bambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa ni Mareva Galanter (1999), Mareva George (1991) na Edna Tepava (1974).

Chaves waserukiye Tahiti yinjiye mu irushanwa bamuryanirana inzara, hari abatamucira akari urutega. Yaciye mu buzima bukakaye mu buto bwe akurana umubyibuho ukabije.

Ku myaka 18 yapimaga ibilo 80 mu gihe mu kubyiruka kwe ku myaka 12 yapimaga ibilo bisaga 60.

Mu myaka itanu ishize, yakoze siporo, anafata amafunguro agabanya umubyibuho byatumye atakaza ibilo 20.

Bwa mbere kuva mu 1920, Miss France itangiye, muri uyu mwaka nibwo bwa mbere abagize akanama nkemurampaka bose bari abagore bayobowe na Line Renaud.

Yakoranye n’itsinda ririmo umuririmbyi Jenifer; Nyampinga w’u Bufaransa wa 2011, Laury Thilleman; umunyarwenya Claudia Tagbo; umubyinnyi Alice Rennevand; umukinnyi wa Maud Baecker na Caroline Garcia ukina Tennis.

Vaimalama Chaves afata ifoto nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Bufaransa mu 2019
Vaimalama Chaves ni we Miss Tahiti
Vaimalama Chaves yagizwe Nyampinga w'u Bufaransa ahigitse abakobwa 30 bari bahanganye
Vaimalama Chaves yabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2019, azamura ibendera rya Tahiti nyuma y'imyaka 20 iki kirwa kitegukana ikamba
Yagize ibyishimo amarira arashoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza