Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa agaragaza aba bakobwa bose bari kuri piscine bafata amafoto atandukanye, bambaye umwambaro wo kogana uzwi nka bikini.
Aba bakobwa bari baherutse gukora umutambagiro uzwi nka Carnival Calabar, bahabwa ikaze n’Umunyakenya Irene Ng’endo Mukii wegukanye iri kamba mu 2019.
Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda kuwa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse abaritegura baherutse kumushyira mu bakobwa 10 bahabwa amahirwe yo kwegukana iri kamba.
Uyu mwaka iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, ariko aho rizabera nta bantu bazaba barimo ahubwo abashaka kurikukirana bazishyura amafaranga kugira ngo barirebe binyuze ku rubuga rwaryo.
Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria kuruhagararira muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.
Yitabiriye iri rushanwa asimbuye Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe.
Mu 2017 bwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.
Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria, mu Mujyi wa Calabar.
Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!