Uwase wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yitabiriye irindi rushanwa rikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Uwase Clémentine [Tina] watorewe guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 asimbuye Munyaneza Djazira, yitabiriye irindi rushanwa rya Miss Elite 2020 mu cyiciro cya nyuma.

Uyu mukobwa ahatanye na bagenzi 16 baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bitabira iri rushanwa riri kubera muri Pologne ari naho Uwase yiga muri kaminuza ya Wyższa Szkoła Bankowa yigisha ibyerekeye ubukungu.

Uwase yabwiye IGIHE ko umukobwa uzahiga abandi azahabwa amajwi hakurikijwe uko yitwaye imbere y’akanama nkemurampaka, intambuko, ubwiza n’ukuntu ashyigikiwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa.

Azahembwa amafaranga ataratangajwe umubare ndetse afotorwe bya kinyamwuga mu gihe cy’icyumweru ari mu butembere ku mucanga wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma bari 20, batatu barasezererwa kubera kutubahiriza igihe n’imyitozo.

Uwase yavuze ko yiha amahirwe n’ubwo abona bitoroshye. Yagize ati “Birakomeye ariko amahirwe ndayiha, n’ubwo ntakubwira umubare njanishije kuko irushanwa aba ari irushanwa.”

Umunsi ny’irizina wo gutora Miss Elite 2020, ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020. Hazatorwa Miss Elite n’ibisonga bye bibiri.

Uwase ubusanzwe ni umunyamideli ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icya Top Model Africa cyabereye muri Zimbabwe mu 2016 anitabira World Next Top Model 2017 ryabereye mu Mujyi wa Beirut muri Liban, aza mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma.

Yitabiriye amarushanwa y’ubwiza nka Miss Supranational 2018 naho ntiyahirwa kuko atigeze aza mu myanya y’imbere.

Uwase Tina ari mu bakobwa bari guhatana muri Miss Elite 2020
Uwase Tina asanzwe akora ibikorwa byo kumurika imideli ndetse yitabiriye n'amarushanwa y'ubwiza
Uwase lyizeye kwegukana irushanwa agiye kwitabira nubwo ahatanye n'abandi bakomeye
Uwase na bamwe mu bakobwa bahatanye nawe
Uwase ubusanzwe aba muri Pologne ni naho yiga muri kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .