Iyi myambaro ya Uwamahoro yayise ‘Irebe Classy Collection’. Igizwe n’amakanzu, amasarubeti, amajipo ndetse n’amakoti; umuntu yarimbana.
Uwamahoro yabwiye IGIHE ko iyi myambaro mishya yashyize hanze yatekereje kuyikora kuko yashakaga gufasha abantu gukomeza kurimba n’ibikorerwa mu Rwanda, ikindi kintu avuga ni uko yashakaga gufasha abagore kuberwa cyane bagiye mu biro no mu zindi nama zikomeye zisaba kujyamo umuntu ukeye.
Ati “Ni imyambaro myiza natekereje gukora kugira ngo nibuke na ba bantu bahora mu biro, baba bakeneye gusa neza cyane. Nari maze igihe ntekereza imyambaro myiza nakora ku buryo buri wese yayisangamo yaba ugiye mu nama, mu birori bitandukanye n’ahandi hantu bisaba kujya umuntu by’umwihariko umugore, yarimbye.”
Mu gushyira hanze iyi myambaro ye, Uwamahoro yifashishije abakobwa batandukanye bitabiriye Miss Rwanda 2020, barimo Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda muri uyu mwaka.
Yifashishije kandi Irasubiza Alliance wabaye Nyampinga wakunzwe na benshi muri iri rushanwa, Umuratwa Anitha nawe wageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2020 ariko ntabashe kwegukana ikamba ndetse n’abandi.
Uwamahoro Joyce ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Avuga ko n’ubwo atari yagera ku nzozi yari afite atangira gukora uyu mwuga, ubu ashima Imana mu buryo bukomeye.
Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Design’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze abona iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.
Ati “Namenye ubwenge mbona mu rugo haba imashini idoda imyenda, igihe umwenda wacitse Mama wanjye yarawidoderaga ariko ntabwo yabikoraga nk’umwuga.”
“Kubera ko nakundaga kubona imashini iri aho nta kintu bari kuyikoresha, natangiye kujya nyifata nkiga kudoda gusa ntabwo nabikundaga cyane. Mu 2015 natangiye kwiga imashini neza ariko numvaga ntazabikora nk’umwuga, nkirangiza kwiga imashini nahise njya kwiga kaminuza.”
Mu 2017 nibwo yaje kubitangira kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga inzu ihanga imyambaro yise ‘Joyce Fashion Design’.
Afite intego yo gukomeza ‘ gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga’.



























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!