Urugendo rwa Uwimana Aliane ukorana n’inzu y’imideli iri mu zikomeye mu Bufaransa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kamena 2020 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Uwimana Aliane yakuze atiyumvamo ibijyanye no kumurika imideli! Yabisunikiwemo n’inshuti ze, arabikunda none abimazemo imyaka irindwi ndetse biramutunze aho abarizwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Uyu munyamideli yageze mu Bufaransa mu 2008, icyo gihe yari asanze umuntu wo mu muryango we wari waramuboneye ishuri muri icyo gihugu.

Muri icyo gihe, Uwimana nta gitekerezo yari afite cyo kwinjira mu bijyanye no kumurika imideli. Inshuti ze zahoraga zimubwira ko akwiye kugerageza amahirwe akareba.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwimana yavuze uko yatangiye guharura inzira yo kwinjira mu kumurika imideli.

Yagize ati “Numvaga [kumurika imideli] atari bwo buzima bwanjye. Mu 2012 ubwo nari ngiye gufata gari ya moshi nahuye n’umuntu ambaza niba nkora ibintu byo kwerekana imideli, ndamuhakanira. Yambwiye ko ngomba kubigerageza. Mbifashijwemo n’inshuti zanjye, nibwo nabyinjiyemo.’’

Ni icyemezo yafashe yabanje kugisha imitima inama cyane ko yibazaga umusaruro azabikuramo.

Yakomeje ati “Nibazaga icyo bizangezaho, inama inshuti zanjye zampaga nazo zigakomeza kubinkangurira. Naravuze nti ko kugerageza ntacyo binsaba uwagerageza.’’

Uwimana Aliane ni umwe mu banyamideli b’Abanyarwandakazi bakorana na Mademoiselle Agency iri nzu z’imideli zikomeye mu Bufaransa

Mu 2013, nibwo Uwimana yabonye inzu y’imideli bakorana nyuma yo kwitabira ibikorwa byo guhitamo abanyamideli (casting) byafashe igihe kirekire.

Yagize ati “Ntibihita bitangira, bifata igihe. Hagategurwa casting, ugahura n’abakiliya, ugakora amafoto menshi atishyura kugira ngo utunganye igitabo cyawe kuko aricyo wifashisha wereka abakiliya uko uhagarara, uko wifata, uko uvuga n’ibindi.’’

Hagati y’umwaka wa 2013 na 2016, Uwimana yabonaga akazi katari kenshi ndetse rimwe na rimwe ntikamwishyure neza ku buryo yakubakiraho imibereho.

Ati “Hari imbogamizi yari ukutamenya uko ubuzima bw’ejo buzaba bumeze. Ese nzashobora kubaho nte? Ibindi byo birasanzwe, ni ukugerageza kwitwara neza no kubaha abo dukorana.’’

Uwimana yaje kwinjira mu mikoranire na Mademoiselle agency, inzu y’imideli ikorera mu Mujyi wa Paris aho yashinzwe mu 1994.

Mademoiselle agency ya Sylvie Grincourt na Pascal Grincourt, iri mu zubashywe mu Burayi ikorana n’izindi nzu zirimo Armani, Lancôme, Lanvin, l’Oreal, ELLE n’izindi.

Uwimana yavuze ko iyo mikoranire yahinduye ubuzima bwe, ubu yishimira kuba umunyamideli.

Ati “Natangiye mu 2013 bigoye kubona akazi ugereranyije n’uyu munsi. Uyu munsi biragenda neza, kuko ibijyanye no kumurika imideli nibyo bimbeshejeho 100%. Nta kandi kazi nkora.’’

Uwimana akorana n’Umuryango M Foundation washinzwe na Mademoiselle Agency, uhindura ubuzima bw’abana n’abagore batagira kivurira binyuze mu kubongerera ubushobozi no gufasha abato kwiga.

Mu mwaka ushize, we na M Foundation bari mu Rwanda aho bagiranye ubufatanye n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Umugore n’ubw’Umwana ‘‘HAGURUKA’’.

Icyo gikorwa cyari kigamije gushyigikira gahunda ya Haguruka yo gufasha abakobwa babyariye iwabo guharanira uburenganzira bwabo no kongera kwisanga muri sosiyete.

Mu mishinga ye, Uwimana ateganya gukora ibikorwa biteza imbere ibijyanye n’imideli ndetse yatangiye no gutekereza ku buryo bwo kubigeza mu Rwanda.

Isomo rikomeye yakuye mu kumurika imideli mu myaka irindwi abimazemo ni uko umuntu adakwiye guhindura umwimerere we.

Uwimana Aliane yageze mu Bufaransa mu 2008 ajyanywe na gahunda yo kwiga ariko aza kwiyegurira ibyo kumurika imideli
Uwimana avuga ko mu gutangira kumurika imideli byari bigoye ariko ubu Abanyafurika bagenda bahabwa amahirwe yo kubyinjiramo
Mu gutangira, imbogamizi yahuye nazo zirimo kuba akazi katarabonekaga bihoraho ndetse Abnyafurika ntibahabwe umwanya mwiza
Uwimana Aliane amaze imyaka irindwi ari mu ruganda rwo kumurika imideli mu Bufaransa
Intego ya Uwimana ni ukwereka igihugu cyamwibarutse ko hari aho ageze kandi hari icyo yafasha mu iterambere ry’imideli
Mu bitekerezo bye, Uwimana avuga ko mu buzima abantu bakwiye kugira icyizere ko nta kidashoboka mu gihe umuntu yabishyizeho umutima
Afite intego yo kwagura ibikorwa bye bikanagera mu Rwanda
Uwimana yita cyane kandiku bikorwa byo gufasha abantu, abafite ubumuga, abakecuru n’abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .