Yavuze ko yakuze akunda kwambara neza ndetse ngo no mu mikino yakinaga nk’umwana, hagarukagamo gutegura imyenda n’ibijyanye n’imideli.
Mu kubyiruka kwe ntabwo yakurikiye iyi mpano kuko mu mashuri yisumbuye yize ishami ry’Imibare na mudasobwa, akomeza kaminuza mu bijyanye n’ikorabuhanga, IT.
Kanyana yabwiye IGIHE ko muri we yiyumvagamo imideli nubwo atagize amahirwe yo kubikurikirana akiri muto.
Yagize ati “Nakundaga gukora imyenda y’ibipupe byanjye, ngafata amarido yo mu rugo yashaje nkayahindura, ibintu nk’ibyo. Byari ibintu nkora byo kwishimisha gusa kuko narakuze nkomeza kwiga bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko impamvu atabashije kugira imideli umwuga akiri muto ari uko atabonye aho abyiga, gusa yaje kubona ishuri ryigisha kudoda abona ko inzozi zishobora kuzagerwaho.
Yagize ati “Mu mwaka wo kuruhuka ntegereje kujya muri kaminuza naje kubona ikigo cya WDA cyigishaha kudoda no gukora ubucuruzi njyayo turiga, nibwo naje kubona ko natangira.”
Kuri ubu Kanyana afite inzu y’imideli yitwa ‘Kanyana World’, wakwibaza uko yayigezeho kandi yarize ikoranabuhanga. Yakomeje kujya yiga muri kaminuza ndetse no kudoda aza kugira amahirwe yo kwitabira Art Rwanda Ubuhanzi ari yo yatumye inzozi ze ziba impamo.
Yavuze ko yabanje gutinya kujya muri Art Rwanda Ubuhanzi ariko abona abamukomeza ajyayo ndetse aratsinda kuva ubwo impano ye ibona umurongo.
Yagize ati “Ubwo icyiciro cya mbere cya Art Rwanda cyabaga nibwo inshuti zanjye zambwiye ngo urabishoboye gerageza amahirwe, njye nkitinya ariko bakomeza kuntera inbaraga nza kujyayo. Mba mu bantu batsinze mu mideli.”
“Baduhaye ubumenyi twari dukeneye baduha abantu batwigisha, baduha ingero zifatika z’ibyo baciyemo ndetse n’uko impano zacu twazibyaza umusaruro. Art Rwanda yaramfashije cyane.”
Muri Kanyana World bakora imyambaro y’ubwoko butandukanye haba iy’abagore ndetse n’abagabo. Kanyana avuga ko mu myambaro akora yibanda ku mateka n’umuco gakondo bya kinyafurika mu gusigasira aho akomoka.
Yagize ati “Nkora imyambaro yo kwambara mu buzima bwa buri munsi ariko ijyana n’ibintu bya kera ariko yerekana umuco w’Abanyafurika. Twibanda ku bintu bya kera kandi twemera ko ushobora kwikwiza ukaba wambaye neza.”
Yambika abanyacyubahiro…
Kanyana amaze gukora ubwoko bubiri bw’imyambaro kuva yatangira gukora. Yagiye yambika abantu b’abanyacyubahiro n’ibyamamare bitandukanye.
Mubo yambitse harimo Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Mbabazi Rose Mary, Depite Nyirahirwa Veneranda, Maniriho Clarisse n’abandi barimo abanyamakuru n’abahanzi bakomeye.
Nubwo afite aho amaze kugera ariko yanyuze mu bikomeye nko kubona amasomo byaramugoye ndetse aracyagorwa no kubona aho agura ibikoresho yifuza.
Ati “Imbogamizi ya mbere nagize ni ukubura aho nakura ubumenyi, narabikundaga ariko ntaho nabyiga, naho natangiriye kubikora kubona ibikoresho ntabwo biba byoroshye.”
Kanyana yifuza gutera intambwe ikomeye ku buryo azagira inzu y’imideli iserukira u Rwanda ndetse agashinga ikigo cyigisha abanyamideli bakiri bato.
Yaboneyeho n’umwanya wo guhanura abana b’abakobwa badakora bizeye abandi cyane abagabo, abibutsa ko kwigira aribyo bya mbere kandi bakwiye gukurikira inzozi zabo.
Imyambaro ya Kanyana World iboneka mu iduka rya Art Rwanda riherereye kuri KBC cyangwa akabandikira kuri Instagram ya https://www.instagram.com/kanyanaworld/.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!