Umwihariko wa Shiny Abdallah uhanga imyambaro yiganjemo iyo kwifashisha bisanzwe (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kanama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Shiny Abdallah ni umwe mu bahanga imideli bafite umwihariko kuko ugereranyije n’abandi yahisemo inzira y’imyambaro irimo imipira isanzwe n’indi yo kwambara ahantu hatari mu birori bikomeye izwi nka ‘Casual clothes’.

Uyu musore yasoje amashuri yisumbuye mu 2011, atangira gukora imirimo itandukanye yamuteza imbere. Yabaye umufotozi w’abanyamideli atangira kumenyana nabo no kubikunda kugeza aho yumvise na we yakwihangira imyambaro iriho n’ikirango yishakiye.

Yagize ati “Natekereje kwinjira mu mideli kuva kera. Nabaye umufotozi kuva kera, nkorana n’abahanga imideli ndetse n’abayimurika mu 2013 kugeza mu 2016. Nkabona byanze bikunze ngomba kugira ikintu nkora mu ruganda rw’imideli. Ikintu natekerezaga bwa mbere cyari uguhanga imideli ndetse no kuzamura abayimurika.”

Mu 2017 uyu musore avuga ko aribwo yagize igitekerezo cyo gutangira guhanga imideli yise ‘Mr. Endowed’.

Ati “Guhanga imideli ni uko byaje. Nkiga mu mashuri yisumbuye numvaga nzaba umunyamideli, nakuze mbikunda. Mu 2017 mpitamo kubitangira.”

Arakomeza ati “Icyo bimaze kungezaho maze kumenyekana, ikindi binyigisha isoko ry’imyambaro n’uko nakwitwara. Abanyarwanda bishimira ibyo nkora bikampa icyizere cy’uko imyambaro yanjye izamenyekana ku Isi. Mfite intumbero yo gukora imyenda ikunzwe ku Isi. Iyindi numva mfite ni ukumenyekanisha.”

Ikirango cye gikoze mu ishusho y’ifarasi kubera ko ngo yagihisemo ashaka gukora ibintu byihariye, yiyumvisha ko mu Rwanda hagomba kuva imideli kandi igomba guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Impamvu yahisemo gukoresha ifarasi nk’ikirango cyerekana ibihangano bye, Shiny Abdallah yavuze ko ari imwe mu nyamaswa zigira amahoro, ikagira ingufu n’ubushake mu byo ikora.

Uyu muhanzi w’imideli avuga ko byose yabihisemo kubera ahanini gahunda ya Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu ya ‘Made in Rwanda’, hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Amaze kwambika benshi mu bazwi barimo ba Nyampinga batandukanye nka Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane n’abandi bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro nka Dj Marnaud n’abandi.

Avuga ko uretse gukora imyambaro ashaka kwagura ibikorwa agatangiza na brand ijyanye n’inkweto n’ibindi bitandukanye.

Umunyamideli Shiny Abdallah washinze inzu izwi nka ’Mr. Endowed’ ari mu bagendanye na Miss Rwanda 2020 aho yayifashaga mu bikorwa bitandukanye aho yateye inkunga yo gufasha mu mikorere y’ibirango byakoreshejwe.

Mr. Endowed ni ikigo gikora imyambaro ya kizungu yitwa Urban Wear mu rurimi rw’Icyongereza, yambarwa ahantu aho ariho hose n’ibindi bijyanye n’imyambarire. Cyatangiye gikora imipira yo kwifubika ifite ingofero (hoodies), idafite ingofero ariyo (Sweaters) n’imipira isanzwe izwi nka T-Shirts.

Shiny Abdallah arangamiye guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda no hanze yarwo
Christelle Kabagire umurika imideli ari mu mwambaro wa Mr Endowed
Dj Marnaud uri mu bahagaze neza mu ruhando rw'abavanga umuziki mu Rwanda mu mwambaro wa Mr Endowed
Imipira ya Mr Endowed yambarwa n'abantu batandukanye
Imyambaro ya Mr Endowed iba irimo iy'abakobwa n'abasore
Imyambaro ya Mr Endowed iba ishushanyijeho ifarasi nk'ikimenyetso kiyigaragaza
Miss Iradukunda Elsa mu myambaro ya Mr Endowed
Miss Iradukunda Liliane ari kumwe na Shiny Abdallah bari mu mwambaro wa Mr Endowed
Miss Uwase Vanessa mu mwambaro wa Mr Endowed
Mukabagabo Carine witabiriye Miss Rwanda 2016 mu mwambaro wa Mr Endowed
Muvunyi Tania wamamaye muri Miss Rwanda mu mwambaro wa Mr Endowed

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .