00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamideli Shema yateguye imurikabikorwa riha ikuzo umushanana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Shema Justin umaze kubaka izina mu kumurika imideli, yateguye imurikabikorwa rigamije guha ikuzo umushanana no kwerekana imideli ishingiye ku bukerarugendo.

Iri murikabikorwa ryiswe ‘The Gods of Women’ riteganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2022, rizabera kuri Goethe-Institut Kigali mu Kiyovu; biteganyijwe ko rizagaragaramo ibikorwa bitandukanye biha agaciro umushanana.

Hateguwe inkuru igaruka ku bwiza bw’umushanana nk’umwambaro gakondo w’Abanyarwanda, yakozwe mu buryo bw’amafoto n’amashusho yafatiwe mu duce dutandukanye tugaragaza ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.

Aya mashusho n’amafoto azerekanywa hanasobanurwe byinshi kuri uyu mwambaro n’uduce dutandukanye tugaragaza ubukerarugendo mu rwego rwo kugira umusanzu batanga muri uru ruganda.

Mu kiganiro na IGIHE, Shema yavuze ko yamaze imyaka myinshi amurika imyambaro itandukanye ariko ataragera ku mushanana.

Ati “Namaze imyaka irenga itanu murika imideli ariko ntarakoresha umushanana, mbitekereje mbona hari icyo nkwiye gukora ni bwo nakoranye na Moshions dufata amafoto n’umushanana.”

Yakomeje ati “Ibyo mbisoje natekereje kuba nakora ikindi kintu cyagutse giha agaciro umushanana no kwibutsa abantu ko ari umwambaro wabo gakondo bakwiye guha agaciro gakomeye cyane.”

Shema avuga ko bafashe amafoto n’amashusho mu duce dutandukanye y’abantu bambaye umushanana, abazitabira imurikabikorwa bazayasobanurirwa byimbitse kandi ko bazanamenya uruhare rw’imideli mu bukerarugendo.

Shema ni umwe mu basore batanga icyizere mu kumurika imideli yakoranye n’inzu zitandukanye nka Moshions, House of Tayo, Ferooz Chris, Davyk Clothing Brand, Ryan Stylish, Style by Juan, A&M Kigali, Inzuki Design, ShalomSport Equipment, Arthicien Collections, ODROWAZ, KayDouble n’izindi.

Umunyamideli Shema Justin yateguye imurikabikorwa yatekerejeho agamije guha ikuzo umushanana
Iri murika rizaba rigamije kwerekana agaciro gakomeye k'umushanana
Iri murikabikorwa ryiswe ‘The Gods of Women’ riteganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2022, rizabera kuri Goethe-Institut Kigali mu Kiyovu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .