Umunyamideli Jay Rwanda yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Mutarama 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Jay Rwanda uri mu banyamideli babikora by’umwuga mu Rwanda ariko usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umufasha.

Muri Werurwe 2019 Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay Rwanda] yamuritse imideli mu gitaramo cya Philadelphia Fashion Week kiri mu bikomeye bijyanye n’uru ruganda muri Amerika.

Yanditse kuri Instagram agaragaza ko yamaze kwambika impeta y’urukundo umukunzi we witwa Carmel.

Ati “Ikinyecumi gishya[…] Icyemezo cy’ubuzima bwose.”

Jay Rwanda usigaye muri Amerika mu Ukwakira 2018 byari byavuzwe ko asigaye abana mu nzu n’ umuhanzikazi Dada Cross usanzwe uba muri Amerika gusa bombi bahakanye aya makuru. Nta n’ubwo iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa witwa Carmel byigeze bivugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda na rimwe.

Uyu musote yamuritse imideli mu bitaramo bikomeye nko muri Uganda mu gitaramo cya Abryanz Style and Fashion Award , yahawe igikombe nk’umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week.

Yamuritse kandi imideli muri Nigeria mu gitaramo cya Men’s Fashion week Nigeria n’ahandi.

Ndetse yanegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika mu birori byabereye muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.

Jay Rwanda ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryabereye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.

Uyu munyamideli wo mu Rwanda yagaragiwe na Rudasumbwa wari waserukiye Angola, naho ku mwanya wa Gatatu haza umusore wo muri Sierra Leone mu gihe ku mwanya wa Kane haje uwo muri Botswana.

Ibihugu byabashije kugera mu myanya umunani ya mbere harimo Nigeria, Botswana, Angola, Cameroon, Côte d’Ivoire, Rwanda, Mr Fashion Africa(wo muri Ghana) ndetse na Sierra Leone.

Uyu munyamideli waserukiye u Rwanda yari ahatanye n’abasore bo mu bihugu 15 bigaragara ko bubatse umubiri hashingiwe ku mafoto yasohowe n’ubuyobozi bwa Mister Africa International.

Yahawe igihembo gikuru cyo gukora ibikorwa byo kwamamaza byaherekejwe n’umushahara w’amadolari 5000, amatike y’indege yo gutembera mu bihugu bibiri yihitiyemo muri Afurika no kwambikwa mu buryo bugezweho mu gihe cy’umwaka wose.

Aryegukana u Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika, icyo gihe hatsinze uwitwa Akol Dok wo muri Sudani y’Epfo. Kugeza ubu nta wundi munyarwanda urabasha kongera kwitabira iri rushanwa.

Bahoberanye biratinda
Carmel yishimiye kwambikwa impeta na Jay Rwanda
Ibyishimo byari byose kuri Jay Rwanda n'umukunzi we
Jay Rwanda yasabye umukunzi we kumubera umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .