Umukobwa watukanye muri Miss Rwanda yegukanye igihembo mu irushanwa ry’ubwiza ryo kuri internet

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 Ukuboza 2018 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Tania Muvunyi wamenyekanye ubwo yatukaga abagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yatowe nk’umunyamideli mwiza mu irushanwa ryitwa Most Beautiful Queen In Africa 2018.

Iri rushanwa ry’ubwiza ritegurwa n’abantu bo muri Nigeria, ribaye ku nshuro ya kabiri.

Ni irushanwa rifite umwihariko kuko abahatana ntaho bahurira, ahubwo ibizamini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’uwatsinze agatangazwa ku mbuga nkoranyambaga nta birori bibaye.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakobwa bagera ku 120, bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika barimo n’umunyarwandakazi Muvunyi Mutoni Tania.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abategura iri rushanwa batangaje abatsinze. Ukomoka muri Ethiopia niwe wegukanye ikamba, Tania atorwa nk’umunyamideli wahize abandi.

Umurundikazi Ketsia Ngabirishimwe yatowe nk’uwahize abandi mu bijyanye n’ubukerarugendo, Queen Betelhem yatowe nk’uwahize abandi mu myitwarire, naho Esther Udeh wo muri Nigeria atorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Tania Muvunyi, yadutangarije ko yamenye iri rushanwa abibwiwe n’inshuti y’i Burundi nayo yari irimo.

Yagize ati “Nabimenye mbibwiwe n’inshuti yanjye y’i Burundi nayo yari iririmo. Niyandikishije mu kwezi gushize mu matariki ya nyuma.”

Yavuze ko kuba yaratowe nk’umunyamideli wahize abandi, bishobora kuba byaratewe n’amafoto n’amashusho ye, kuko mu byo basabwaga harimo no kwiyerekana mu ntambuko.

Iri rushanwa rigamije kwimakaza ibikorwa by’urukundo, uyu mukobwa akaba yari yaratanze umushinga wo gufasha abakene akabakura mu mwanda.

Yagize ati “Natanze umushinga wo gufasha abakene, nkabakura mu mwanda, kuko mu bakene akenshi niho usanga hari abantu bafite umwanda.”

Umushinga we azatangira kuwushyira mu bikorwa muri Mutarama 2019, ubwo azaba amaze guhabwa igihembo kingana n’amadorali ibihumbi bibiri. We na bagenzi be batanu ba mbere bazayahererwa mu muhango wo gutangaza abatsinze ku mugaragaro uzabera muri Ethiopia.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye, bikaba ubwa mbere ryitabiriwe n’umunyarwandakazi, akanabona igihembo. Mu mwaka ushize uwari watsindiye ikamba ni Umugandekazi witwa Queen Mutoni.

Tania yamenyekanye ubwo yatukaga abagize akanama nkemurampaka abaziza ko bamwimye amahirwe yo kwinjira mu bahatana ku rwego rw’igihugu. Yanditse kuri Instagram atuka Dr Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert na Isheja Sandrine Butera ubayoboye.

Yanditse ashimangira ko ‘bose uko ari batatu nta n’umwe uzinjira mu irembo ry’ijuru ku bwa roho zabo zamunzwe na ruswa’. Yagize ati “…aba bose ntibazinjira mu marembo y’ijuru ahubwo bazapfira ikuzimu n’imitima yabo yabaswe na ruswa.”

Tania ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2018 ntabashe kurenga umutaru
Tania Muvunyi yari aherutse guhatana mu rindi rushanwa ry'ubwiza
Ukomoka muri Ethiopia niwe wambitswe ikamba ry'umukobwa mwiza muri Afurika
Tania Muvunyi yatowe nk'umunyamideli wahize abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza