Rwanda Cultural Fashion Show 2019 izanye udushya n’umwihariko ku banyamideli bo hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Gashyantare 2019 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Ibirori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show [RCFS], byibanda ku kwerekana imyambaro yambarwaga mu Rwanda rwo ha mbere bigiye kuba ku nshuro ya karindwi.

Ibi birori byatangiye mu 2012, uyu mwaka bizitabirwa n’abamurika imideli bari hagati ya 40 na 50 ndetse n’abayihanga bari hagati ya 15 na 20 baturutse hirya no hino.

Bitandukanye n’indi myaka, iby’uyu mwaka bifite uko byihariye. Abamurika imideli bo hanze y’u Rwanda bahawe umwanya ku buryo bazaza mu itoranywa ry’abazamurika imideli [casting] bizaba mbere ho gato y’uko igitaramo nyir’izina kiba.

Bizaba bitandukanye n’uko byakorarwaga mu yindi myaka kuko ibi bitabagaho, ahubwo abamurika imideli yo hanze berekanaga umwirondoro [CV] ubundi abategura bagahitamo bagendeye ku burambe buri wese afite, ariko uyu mwaka amarembo arafunguye kuri buri wese.

Iminsi itatu y’imideli

Ntawirema Célestin, utegura igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko bahisemo iyi minsi mu buryo bwo gukora ibikorwa bitandukanye bitari bimenyerewe cyane mu bamurika imideli.

Ati “Uruganda rw’imideli abantu dusa nkaho twaruzamuye, hari ibintu bitajya bibaho […] kimwe muri byo ntabwo abakorera muri uru ruganda bigeze bahura na rimwe ngo baganire. Abadoda imyenda, abamurika imideli, abategura ibitaramo n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda ngo bahure baganire ku bijyanye no kumurika imideli.”

Iyi minsi itatu azaba ari guhuza abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’imideli, tariki 26 Nzeri 2019, hazaba ari ku munsi wa mbere RCFS izahuza abantu bazaba bitabiriye bajye gusura abantu batandukanye bahanga imyambaro.

Ku munsi wa kabiri, ku wa 27 Nzeri 2019, habeho ikiganiro cyo kuvuga ku bikorerwa mu Rwanda ndetse n’izindi nsanganyamatsiko zijyanye cyane n’umuco gakondo.

Ku munsi wa gatatu ku wa 28 Nzeri 2019 nibwo hazabaho igitaramo gikomeye kizamurikirwamo imyambaro gakondo, kizatangira saa kumi n’ebyiri kikarangira saa yine.

Ibikorwa byo kwandika abanyamideli bikorerwa ku rubuga (www.rcfs.rw), rubafasha kumenyekana, bivuze ko umunyamideli wese wiyandikishije bamukurikirana bakazamufasha mu mahugurwa bateganya mu gihe kiri imbere ndetse akazaba umwe mu bazitabira igikorwa cyo gutoranya abanyamideli bazifashishwa muri RCFS uyu mwaka.

Abana bato bafite impano yo kumurika imideli bahabwa umwanya
Imyambaro imurikwa iba yiganjemo iyo mu Rwabda rwo hambere
Imyambaro yerekana imico itandukanye iramurikwa
Imyambaro yerekanwa iba yiganjemo iyo kwikwiza
Ntawirema avuga ko abamurika imideli bo hanze y'u Rwanda bahinduriwe uko bajyaga bitabira Rwanda Cultural Fashion Show

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza