00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris sneakers: Inkweto nshya itangaje ya Balenciaga iri kugurishwa arenga miliyoni 1,8Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 May 2022 saa 12:23
Yasuwe :

Uruganda rwa Balenciaga ruzwiho kuba rumwe mu nganda zihanga imyambaro n’inkweto zikomeye ku Isi kandi zihagazeho mu biciro, rwashyize hanze inkweto nshya zitangaje kuko zakozwe mu zishaje.

Amafoto yagiye hanze y’izi nkweto yafashwe n’umufotozi Leopold Duchemin. Kuva yajya hanze yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ukuntu zimeze

Izi nkweto ziswe ‘Paris sneakers’. Hari imiguru 100 yonyine yashyizwe ku isoko y’ubwoko bumwe iri kugurishwa Amadorali 1 850 mu gihe izindi ziri kugurishwa hagati y’amadorali 495 na 625 bitewe n’ubwoko ugura yahisemo.

Kuva amafoto y’izi nkweto za Balenciaga nshya yajya hanze abantu batandukanye batanze ibitekerezo bagaragaza ko bumijwe n’ubwoko bushya bw’izi nkweto z’uru ruganda.

Uwitwa brendandunne yanditse kuri Twitter agaragaza ko umuntu waguze izi nkweto za 1.850 $ yazamwegera akamubwira aho ubwenge bwe bwari buri ubwo yabikoraga.

Uwiyita @allezamani yanditse kuri uru rubuga ati “Balenciaga ibi bishobora kuba ari urwenya ariko ?”

Uwitwa @RealSethFowler yanditse avuga ko aribwo bwa mbere yabona inkweto mbi zakozwe na Balenciaga.

Ntabwo ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibayeho cyane ko mu bihe byashize izindi nganda zirimo Golden Goose, Gucci na Maison Margiela nazo zibasiwe kubera kugurisha inkweto zigaragara nk’izi za Balenciaga.

Izi nkweto za Balenciaga ziri gutangaza benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .