Nyampinga wa Amerika yokejwe igitutu nyuma yo kwibasira bagenzi be bari bahanganye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukuboza 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Sarah Rose Summers wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Miss Universe 2018, ari kotswa igitutu nyuma yo kwibasira mugenzi we H’Hen Nie wo muri Vietnam amuziza Icyongereza gikocamye.

Sarah Rose Summers ku wa Gatatu yashyize amashusho y’imbonankubone ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko umukobwa wo muri Vietnam ari myiza ariko indimi zamwihishe.

Yagize ati “H’Hen Nie ateye amabengeza ndetse iyo muganira aba ashaka kwerekana ko azi icyongereza ariko iyo musoje kuganira ukamubaza ikibazo nibwo ubona ko Icyongereza kiri, kuko azunguza umutwe ubundi akisekera.”

Summers yanendereje Miss Cambodia, Rern Sinat, mu buryo busa nko kumwishongoraho yiyambitse isura yo kumuhumuriza no kumuba hafi, avuga ngo ‘Ntashobora kuvuga Icyongereza na gike’.

Nyuma y’aya mashusho y’uyu mukobwa wari unari kumwe n’abandi ba Nyampinga barimo uwo muri Colombia, Valeria Morales n’uwo muri Australia witwa Francesca Hung; abantu benshi bashinjije Summers kwishyira hejuru no kugira kuronda muri we.

Mu gusubiza, yongeye gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’abakobwa batandukanye bahuriye mu irushanwa.

Ayishyiraho amagambo yumvikanisha ko kujya mu irushanwa rya Miss Universe wari umwanya mwiza ku bakobwa bitabiriye wo kwiga imico ya buri wese, no kumenya byinshi byisumbuye bijyanye n’ubuzima bw’abantu bo bice bitandukanye by’Isi.

Ati “Mu gihe nifuzaga kwishimira imbaraga za bamwe mu bo twari duhanganye navuga ko ari abavandimwe banjye, navuze ikintu ubu gifatwa nko kutubaha ndetse ndanabisabira imbabazi.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe, ubushuti yagiye agirana n’abandi ndetse no mu rugendo rwe rw’ibijyanye n’akazi ke akunda kwita ku bandi no kubavugaho icyo abona kitagenda neza. Ariko ntiyifuze kuba hari uwo yakora mu nkovu.

Yungamo avuga ati ‘Nishimiye ku mahirwe nabonye yo kuvuga kuri Miss Cambodia na Miss Vietnam. Ni ibihe bifite ikintu gikomeye bivuze kuri njye.”

Miss H’Hen Nie uhagarariye Vietnam uri mu bavuzweho na Miss Summers, yabwiye CNN ko ibyo uyu mukobwa yamuvuzeho nta cyo gikuba cyacitse kuko yagiye amwereka urukundo akanamufasha kumenya uru rurimi avuga muri ririya rushanwa abakobwa baba bagomba gushyigikirana.

Ati “Ubwo yamenyaga imbaraga nke zanjye mu rurimi rw’Icyongereza, yabigize ibye atangira kumfasha kugira icyo menya. Niyo mpamvu yamenye ko ntacyo nzi. Warakoze Summers kumba hafi ukananyereka urukundo.”

Miss Cambodia nawe uri mu batunzwe agatoki na Summers yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko avuga ururimi rw’urukundo, kubahana no kumvikana.

Arakomeza ati “Ubushuti bwanjye n’ubuvandimwe bw’abakobwa twahuriye muri Miss Universe buzahora ku mutima wanjye. Ibyo twigiye mu irushanwa byadufashije byabaye amahirwe yo kutwereka no kwiga imico itandukanye y’ahandi.”

Irushanwa rya Miss Universe rizasozwa kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza, ahitwa Impact, Muang Thong Thani muri Thailand. Rizanyuzwa imbonankubone kuri Fox Tv.

Sarah summers yakojwe igitutu nyuma yo kwibasira mugenzi we amuziza Icyongereza kitari cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza