00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yakumiriye ikoreshwa ry’abanyamideli b’abanyamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko guhera mu Ukwakira 2022 nta munyamideli cyangwa abakora amatangazo mu buryo bw’amajwi bakomoka mu mahanga bazongera guhabwa akazi ko kwamamaza ibintu bitandukanye muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe n’Ikigo ngenzuramikorere mu bijyanye no kwamamaza muri Nigeria.

Ni umwanzuro ngo ugamije guha agaciro abanyamideli n’abakora amatangazo yo kwamamaza mu buryo bw’amajwi bavuka muri iki gihugu kuko bajyaga binubira ko amasoko yigaruriwe n’abanyamahanga.

Iki kigo kivuga ko kandi uyu mwanzuro uzafasha mu kuzamura impano zo muri Nigeria kuko abanyamideli bo muri iki gihugu badahabwa akazi mu matangazo atandukanye anyuzwa kuri televiziyo.

Ibigo bireberera inyungu z’abanyamideli muri Nigeria n’ibishinzwe gutunganya amatangazo bimaze iminsi bishinjwa kudaha agaciro impano zo muri iki gihugu, ahubwo bakarengaho bagakoresha abo mu bindi bihugu nk’u Bwongereza na Ghana.

Ibi bigo byose byahawe igihe cy’ukwezi kugira ngo uyu mwanzuro utangire gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubifasha kurangiza mu mahoro amasezerano byari bifitanye n’aba banyamideli b’abanyamahanga.

Biteganyijwe ko ikigo kitazubahiriza aya mabwiriza kizacibwa amande y’Amadorali 2000.

Nigeria yakumiriye ikoreshwa ry’abanyamideli b’abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .