00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moshions yungutse ikigo gishya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 05:49
Yasuwe :

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions yatangije ikigo gishya yise ’Kwanda Season’, cyitezweho impinduka mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Ni ikigo yitiriye umwana w’ingagi aheruka kwita izina.

Ni umushinga yashyize ahabona mu gihe hari hakomeje impaka kuri uyu mushoramari, waje no gutangaza ko yeguye ku nshingano zo guhanga w’imyambaro y’abagore n’abagabo muri Moshions, ariko agakomeza kuba umuyobozi wayo.

Iki kigo gishya kizaba gikorera ahasanzwe icyicaro cya Moshions mu Mujyi wa Kigali, mu gihe Moshions yo izajyana ibikorwa byayo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Turahirwa yabwiye Radio Rwanda ko yeguye muri Moshions kubera inshingano nshya agiye gufata, agaha rugari abo bakoranaga muri Moshions ngo bakomeze inshingano, hakiyongeramo n’abandi.

Yakomeje ati "Ni muri ubwo buryo mu Ukuboza tuzashyira hanze indi ’brand’. Impamvu nanditse mvuga ko neguye ni uko ibyo iyo nzira nanyuzemo yampaye nshaka kubisangiza abandi, atari ukubibasangiza gusa, ahubwo nkanabibegurira bikaba ibyabo."

Muri izi mpinduka, Turahirwa avuga ko nk’imyambaro yakozweho ubushakashatsi muri Moshions, izajya isangizwa Kwanda.

Yakomeje ati "Guhera ku itariki 3, aho dusanzwe dukorera kuri Moshions hazaba hari Kwanda Season, hari n’abantu basanzwe bakoramo, ariko ari muri Kwanda Season."

"Umwenda uzakorwa ugasohoka ufite ikirango cya Moshions, uwo mwenda uzajya uba uturutse iriya i Burera, mu majyaruguru kuko ari ho tugiye gushyira atelier y’ubushakashatsi no gukora ya myenda mikeya y’icyiterererezo."

Turahirwa yavuze ko we agiye kwita ku guhanga imyenda mike izaba ihagarariye indi yose iri muri Moshions no muri Kwanda Season 1.

Yakomeje ati "Ni imyenda mike, imyenda ihenze cyane, noneho ya myenda y’abagore n’abagabo ikazajya isangwa muri cya gisate n’ubundi tweguriye abo twakoranye, kirimo abisanga ari abagore, abisanga ari abagabo, cyane cyane ko ari byo mu Rwanda tunamenyereye."

Ahazaza ha Moshions

Turahirwa avuga ko imyenda icuruzwa mu Rwanda ari igenewe abagabo n’abagore, ariko ngo kuba yaramenye ibirenzeho, yahisemo no guhanga imyenda igenewe "abari mu yindi si".

Yavuze ko mu gihe kiri imbere, Moshions izahinduka ikigo gifitwemo imigabane n’ibigo bitandukanye bya Leta n’abantu bashaka gushyiramo imbaraga zabo.

Ati "Ubu imigabane iracyari iyanjye 100%, ariko noneho kubera ubwo bushake, nta mugabane n’umwe uzagurishwa, ahubwo imigabane izatangwa ku buntu, ihabwe ibigo bya leta bisigasira umuco, bishizwe ubushakashatsi, kugira ngo byinjire mu bushakashatsi bwo gutegura indodo, amabara, ibintu byose byafasha mu gukora umwenda w’umwimerere uvuye mu Rwanda."

"Icyo nzakora ni ugufatanya nabo kuzana ba rwiyemezamirimo cyangwa inararibonye namenyeye mu Butaliyani cyane cyane, bakora indodo, abanyigishije uburyo nkora amabara mu myenda n’abanyigishije uburyo mvanga ikoti n’umushanana, kugira ngo bazane ubumenyi hano, natwe noneho turebe ibyo twakuramo, ariko bikorewe hano noneho 100%."

Ni icyemezo avuga ko kizakuraho uburyo usanga nk’ibitambaro bikoreshwa mu guhanga imideli biva mu Bushinwa, ahubwo ibintu byose kuva ku igweja, bizaba bikorerwa mu Rwanda.

Turahirwa yakomeje ati "Moshions izaba irimo 50% ibe mu maboko y’u Rwanda, u Rwanda rugire brand y’umwimerere mu gukora imyenda, ariko atari ukuyidoda gusa."

Moshions yatangiye mu 2015, ubu imaze gushyira hanze ubwoko burindwi bw’imyambaro.

Turahirwa yatangaje impinduka muri Moshions

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .