Moshions yambitse ikibumbano cyamamaye mu Bubiligi, hizihizwa #Kwibohora25

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Moses Turahirwa ufite inzu yambika ibyamamare bitandukanye yitwa ‘Moshions’ yambitse ikibumbano cyo mu Bubiligi cyamamaye cya Manneken-Pis hishimirwa imyaka 25 u Rwanda rumaze rubohowe.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bizihije umunsi wo kwibohora kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2018 mu Mujyi wa Bruxelles.

Ni ibirori byari byitabiriye n’abantu batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abandi barimo abayobozi bo muri uyu mujyi.

Moses Turahirwa umaze kamamara nka Moshions yari yatumiwe muri iki gikorwa cyane ko nyuma yacyo yahaye impano ikibumbano kimaze kwamamara ku Isi kiri muri uyu mujyi kizwi nka ‘Manneken-Pis’.

Ibi Moshions yabikoze mu rwego rwo kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, anambika iki kibumbano cya Manneken-Pis umwambaro gakondo w’Abanyarwanda ‘Umushanana’ uri mu mbumbe y’imyambaro aherutse gushyira hanze.

Ni ku gitekerezo cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Umujyi wa Bruxelles, iki kibumbano cyambitswe umwambaro gakondo wo mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuva mu 1618.

Uruhanga rwa Manneken-Pis rwari rutamirijwe Igisingo cyakundaga kwambarwa n’abami mu mutwe, yambaye umwitero ndetse n’Inkindi ikunda kwambarwa n’intore z’abagabo.

Iyi myambaro iri mu yo Moshions iherutse gushyira hanze yise ‘Inkingi’.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira, yishimiye intambwe umwambaro wa Made in Rwanda umaze kugeraho ku rwego mpuzamahanga n’ubucuti bw’igihe kinini bw’ibi bihugu byombi.

Ati “Ku wa 3 Gicurasi 1949, Umwami Mutara III Rudahigwa yahaye impano y’imyambaro iki kibumbano cya Manneken-Pis. Nyuma y’imyaka ibi bibaye, kongera kugaragaza iyi myambaro ya Moshions yacyambitse bigaragaza ubucuti bwimbitse hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.”

Yakomeje avuga ko iyi myambaro yambitswe iki kibumbano itanga umusanzu mu ntego z’igihugu zijyanye na Made in Rwanda, kuko u Rwanda ruri kumenyekanisha ibihakorerwa n’uruganda rw’imideli. Igihugu kikaba cyaragabanyije kwinjiza imyambaro ikorerwa hanze mu rwego rwo kuzamura ibihakorerwa.

Turahirwa yavuze ko atewe ishema no kuba yahagarariye u Rwanda kuri uyu munsi w’akataraboneka kandi w’ingirakamaro.

Arongera ati “Umushanana ni ikirango cyacu, twirengagije amateka yacu ateye ubwoba, ahazaza hacu huzuye abahanga udushya benshi n’abafite inzozi nziza banatangiye kugera ku rwego mpuzamahanga.”

Turahirwa yavuze ko ari ikindi cyubahiro kuri Moshions nk’imwe mu nzu zihanga imideli ziyoboye mu Rwanda.

Manneken-Pis ni kimwe mu bibumbano bikunze gukurura ba mukerarugendo benshi baturuka imihanda yose ku Isi bakaza kukireba. Cyahanzwe mu 1619 ariko mu 1965 kiza guhindurwa ikiriho uyu munsi.

Mu birori bikomeye kirimbishwa imyambaro y’ikirenga, mu kinyejana cya 18 cyarimbishijwe nibura inshuro enye muri buri mwaka.

Moshions yari iherutse kwambika Umushanana Robot yitwa Sophia ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali ku nshuro yayo ya gatanu muri Gicurasi.

Iyi nzu imaze kuba ubukombe , ni inzu y’imideli ikomeye mu Rwanda kandi yambika abantu batandukanye b’ibyamamare barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Iyi nzu ya Moses Turahirwa w’imyaka 26 imaze kwamamara, yayishinze mu 2013 gusa mu 2015 nibwo yayandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nk’uruganda rukora rukanatunganya imideli.

Yatangiranye n’umudozi umwe ariko ubu afite abakozi bahoraho 13, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Moshions yambitse ikibumbano cyamamaye mu Bubiligi mu kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye
Abanyarwanda mu Bubiligi bizihije umunsi wo kwibohora, bifotoreje imbere ya Manneken Pis
Turahirwa Moses wakoze umushanana wari wambitswe Manneken Pis
Ikibumbano Manneken Pis cyo mu Bubiligi giheruka kwambikwa imishanana yadozwe na Moshions cyangijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .