Miss Supranational: Umukobwa wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba, Uwase atahana ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukuboza 2018 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Valeria Vazquez ukomoka muri Puerto Rico yagizwe Miss Supranational 2018, ahigitse abarimo na Uwase Clementine wari uhagarariye u Rwanda.

Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa wahize abandi mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 byabereye mu Mujyi wa Krynica-Zdroj muri Pologne, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018.

Ikamba ryegukanywe na Valeria Vazquez wo muri Puerto Rico, wasimbuye Jenny Kim wo muri Koreya wari urifite kuva mu mwaka ushize.

Umukobwa wo muri Mexico yagizwe igisonga cya kane, uwo muri Indonesia icya gatatu, uwo muri Pologne agirwa uwa kabiri n’aho uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba igisonga cya mbere.

Ibi birori byo gutanga ikamba rya Miss Supranational 2018 byari biyobowe n’Umuhindekazi wegukanye ikamba mu 2016, Srinidhi Shetty, wananyuzagamo akagira inama abakobwa bahatanaga.

Hari nk’aho yagize ati “Ndagira ngo nibwirire umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational 2018 uyu munsi ko niba koko afite umuhamagaro wo gukora ikintu, adakwiriye kwiyumvamo kugikora hutihuti ahubwo azakore icyo agomba gukora n’urukundo, ibyo byose azabyibagirwa.”

Abakobwa baje mu myanya icumi ya mbere barimo uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Vietnam, Romania, Brezil, Puerto Rico, Poland, Indonisia, Philippines, Venezuela na Mexique.

Valeria Vazquez wambitswe ikamba yahembwe ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika.
Mu myaka icumi iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya munani u Rwanda rwitabiriye Miss Supranational n’ubwo rutabashije kuza mu myanya myiza.

Mu 2011 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, 2012 hitabira Simbi Sabrina mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore, 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015 , Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine wagiyeyo uyu mwaka.

Uwase asanzwe ari umunyamideli yahawe umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 ku wa 22 Ugushyingo mu buryo butunguranye, asimbujwe Munyaneza Djazira wambuwe uyu mwanya kubera imyitwarire idahwitse.

Valeria Vazquez yari afite akanyamuneza kadasanzwe
Abakobwa batanu batoranyijwemo uhiga abandi
Valeria Vazquez wo muri Puerto Rica yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2018
Abakobwa 25 baje imbere
Uwase Clementine uzwi nka Tina ntabwo yabashije kuza mu myanya myiza muri Miss Supranational 2018
Jenny Kim wari ufite ikamba niwe wimitse Miss Supranational mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza