Miss Akiwacu Colombe yitabiriye Paris Fashion week, yakorewemo agashya n’umukobwa wa Kanye West (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 yitabiriye imurika ry’imideli muri Paris Fashion Week ribera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Iri murika ry’imideli ryabaye guhera ku wa 24 Gashyantare- 3 Werurwe 2020, ryitabirirwe n’abanyamideli benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Akiwacu yabwiye IGIHE ko kuba ari umwe mu berekanye imyambaro muri Paris Fashion Week nta rindi banga akoresha ahubwo yitabira itoranywa ry’abanyamideli yagira amahirwe bakamufata.

Yavuze ko hari ahantu yitabira itoranywa ry’abanyamideli ntibamufate ariko ntibimuce intege.

Ati “Hari aho njya ntibamfate. Haba hari ibitaramo byinshi cyane. Ujya mu byo bakwemereye, rero hari ibyo njyamo ntibamfate. Hari naho utarinda kujya mu itoranywa ry’abanyamideli (casting) kuko batakunze ibijyanye n’imiterere yawe.”

Uyu mukobwa yerekanye imyambaro ya Rebecca Fashion Designer n’indi ya Mirat Paris Fashion Designer. Akiwacu yiyerekanye mu birori byabaye ku wa 26 no ku wa 27 Gashyantare 2020.

Paris Fashion Week iri mu bikorwa byo kumurika imideli bikomeye ku Isi, ku buryo buri munyamideli wese mu bihugu bitandukanye aba yifuza umunsi umwe kuzagaragara atambuka imbere y’abitabiriye iki gikorwa.

Uretse kuba ari igikorwa gikomeye ni kimwe mu bihemba neza kandi ukigiyemo akabasha kumenyana n’abandi bantu bakomeye muri uru ruganda bikaba byamufungurira andi marembo.

Paris Fashion Week ni kimwe mu birori bimurikirwamo imideli bikomeye ku Isi, iri mu cyiciro kimwe na London Fashion Week, Milan Fashion Week na New York Fashion Week.

Iki gikorwa cyatangiye guhera mu 1973 bigizwemo uruhare na French Fashion Federation.

Paris Fashion Week isozwa kuri uyu mugoroba, yari ifite umwihariko wo kuba ku wa 2 Werurwe 2020, umuraperi Kanye West uherutse kwiyita Ye n’umukobwa batunguranye muri iki gikorwa ubwo uyu muhanzi yerekanaga imyambaro ye yise ‘Yeezy Season 8 Collection’.

Aha umukobwa wa Kanye West witwa North West yaririmbiye abantu ubwo herekanwaga imyambaro yahanzwe na se. Uyu mwana w’imyaka itandatu yaririmbye injyana ya Rap.

Miss Akiwacu yaherukaga ibikorwa nk’ibi ubwo yitabiraga Paris Fashion Week yabaye guhera ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 1 Ukwakira 2019.

Akiwacu Colombe amaze imyaka itanu mu Bufaransa, amaze kwimariramo ibyo kumurika imideli ndetse ni kimwe mu bimutunze n’ubwo afite akandi kazi ka buri munsi akora. Akorana n’inzu zifasha abanyamideli zo mu Bufaransa nka Digital Artists Agency Paris, Sport Models Paris na My Agency Paris.

Akiwacu uri iburyo na mugenzi we bari gutambuka muri Paris Fashion Week
Byari ku nshuro ya kabiri uyu mukobwa yitabiririye Paris Fashion Week

-  Reba Akiwacu yiyerekana muri Paris Fashion Week

-  Reba andi mafoto y’abandi banyamideli biyerekanye muri Paris Fashion Week

Kanye West n'umukobwa we batunguranye muri Paris Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .