Uwase Aisha yitabiriye Miss Rwanda 2018 na 2020 na Miss Supranational 2019. Uyu mukobwa kandi ni umwe mu banyempano batsinze irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi mu gice cy’imideli.
Nyuma yo gutsinda muri Art Rwanda-Ubuhanzi, byamufashije kwagura impano ye yo guhanga imideli, atangira kujya akora imyambaro itandukanye yasabwe n’abakiriya nyuma aza gukora iyo yitekerereje igizwe n’imyambaro itandatu.
Miss Aisha iyi myambaro ayikora abinyujije mu nzu y’imideli yise ‘A I S H A’ ikora imyambaro itandukanye yibanda cyane ku yambarwa n’abo mu idini ya Islam.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Aisha yavuze ko yakoze iyi myambaro kugira ngo yibutse abagore n’abakobwa ko bagomba kwikunda no kwiyishimira bo ubwabo.
Ati “Twise imyambaro yacu ‘First me’ mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ni njye ubanza’, kugira ngo dushishikarize abagore kwikunda ndetse no kwishimira ibyo bagezeho.”
Yakomeje avuga ko ubuzima bubamo ibyiza n’ibibi kandi ko ibyo wanyuramo byose uba ugomba kwishimira ko uriho kandi ukikunda kurusha ibindi byose.
Uwase Aisha ari mu banyempano 68 b’icyiciro cya mbere cy’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi bashyizwe ku isoko ry’umurimo mu minsi ishize.
Ushaka imyambaro ya Miss Aisha cyangwa ibindi bikorwa bye yabisanga kuri Instagram ku izina ‘Aisha Div’










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!