00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mercedes Benz Fashion Week igiye gusubukurwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 March 2022 saa 06:04
Yasuwe :

Ibirori byo kumurika imideli bya Mercedes Benz Fashion Week bigiye gusubukurwa nyuma y’aho umwaka ushize byasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 yari yugarije isi.

Ibi birori byagombaga kuba guhera ku wa 10 Nyakanga 2021 bikamara igihe cy’icyumweru. Byaje gusubikwa kandi abanyamideli bose ndetse n’abayihanga bagombaga kwitabira bari bamaze kumenyekana.

Ndayishimiye Daniel uri mu bategura iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko uyu munsi barangije kwakira ubusabe bw’abazitabira ibirori bya Mercedes-Benz Fashion bahanga imideli, bo mu Rwanda mu gihe ubw’abanyamideli nabwo baratangira kubwakira vuba.

Yavuze ko abantu bakwiriye kuzitega byinshi muri ibi birori by’uyu mwaka bizaba guhera ku wa 16 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2022.

Ati “Ibyo kwitega ni byinshi, hari abahanga imideli bakomeye twiteze nk’uko umwaka ushize byari bimeze.”

Yavuze ko mu bahanga imideli bakomeye bari bategerejwe umwaka ushize haziyongeraho n’abandi bashya.

Buri mugabane kugeza ubu bamaze kuvugana n’abahanga imideli bazavayo uretse uwa Australie niho batarabona uzawuhagararira.

Mu bari bategerejwe umwaka ushize bahanga imideli bakomeye harimo abafite inzu zihanga imideli nka Clavon Leonard na Luqman Haskett bo muri Amerika, Zulera Couture, Grooms Gh na Bushai Weave bo muri Ghana, Jana Roos wo mu Bubiligi, Mathias Deon wo muri Namibia na Elimes Outfit wo muri Nigeria.

Hari kandi Lord Gilles wo muri Canada, Elomelo na Mary Martin London bo mu Bwongereza ndetse na Likhoele Jermina na Georges Malelu bo muri Afurika y’Epfo.

By’umwihariko, Georges Malelu yanditse amateka yo kwambika umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.

Imyenda ye kandi yambawe n’ibindi byamamare birimo Terri Vaughn na Katie Logan bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “The Bold and the Beautiful”, abahataniye ikamba rya Miss wa Afurika y’Epfo n’abandi benshi.

Mu bandi bari bategerejwe umwaka ushize bo mu Rwanda barimo Delphinez na Sissi Ngamije washinze Boldy Bonza.

Abandi barimo bari bateregerejwe bo hanze y’u Rwanda bafite umwihariko ni Elomelo wagiye wambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue na Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe Iterambere mu muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].

Mary Martin London wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wahawe uyu mwanya ndetse ni ku nshuro ya mbere yari kuzaba ageze mu Rwanda mu mwaka ushize.

Muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali 2021 hari kwifashishwa abanyamideli b’inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli, aba bari kuba ari 25 bari muri 30 bari kwifashishwa muri iki gikorwa. Abanyamideli bagombaga guturuka hanze bari barimo abo muri Ghana, Ethiopia na Amerika.

Guhera ku wa 31 Gicurasi 2019 kugeza ku wa 1 Kamena 2019 nibwo ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere ari nayo biba gusa kuko mu 2020 na 2021 byagiye bisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibi birori bigaragarizwamo imyambaro yahanzwe n'abanyarwanda n'abanyamahanga
Ibi birori biheruka mu 2019. Mu 2020 na 2021 ntabwo byabaye kubera icyorezo cya Covid 19
Mercedes Benz Fashion Week Kigali igaragaramo imideli igezweho
Merces Fashion Week imurikirwamo imyambaro myinshi
Muhire Patrick watangije Inkanda House ari mu bahanga imideli bo mu Rwanda bigaragaje muri ibi birori mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .