Meghan yahishuye isano y’ikanzu yambaye mu bukwe n’iyo yambaye ahura bwa mbere na Harry

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Meghan Markle, umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yatangaje ko ikanzu yambaye mu bukwe bwe mu byari biyigize harimo agace k’ikanzu yari yambaye ubwo yahuraga bwa mbere n’uwaje kuba umugabo we.

Harry na Meghan bakoze ubukwe tariki 19 Gicurasi uyu mwaka muri Shapele ya St George mu gace k’ibwami ka Windsor.

Mu muco w’abakobwa bagiye gushyingirwa mu Bwongereza, bagira ikintu kidasanzwe bambara cyangwa bitwaza gifatwa nk’isoko y’amahirwe mu buzima bushya baba bagiye gutangira.

Markle yifashishije igice cyavuye ku ikanzu yambaye ahura bwa mbere na Harry, kidoderwa imbere mu gatimba yari yambaye.

Yabitangaje mu kiganiro mbarankuru yagiranye na Televiziyo ya ITV.

Uyu mugore umaze amezi ane akoze ubukwe n’igikomangoma Harry, yavuze ko ikindi gitangaje ari uko ikanzu ye y’ubukwe yayibonye bwa mbere ku munsi w’ubukwe nyirizina.

Iyi kanzu yashyizwe mu ngoro y’ibwami i Buckingham aho bitegerejwe ko izashyirwa mu gice cyagenewe kumurikirwamo ibikoresho by’ibwami.

Iyo kanzu yakozwe n’umunyamideli Clare Waight Keller. Meghan yavuze ko ikindi gitangaje kuri iyo kanzu ari uko yari ishushanyijeho indabyo za buri gihugu muri 53 bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Nkuko BBC yabitangaje, Meghan yavuze ko yahisemo gukoresha kimwe mu bice by’ikanzu yambaye bwa mbere ahura na Harry kugira ngo amutungure.

Yagize ati “Nari mbizi ko biratungura umugabo wanjye kuko atari abizi kandi byaramushimishije cyane kuba aribyo nahisemo ku munsi wacu.”

Biteganyijwe ko Meghan na Harry guhera mu Ukwakira bazatangira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bigize Commonwealth birimo Australia, Nouvelle Zélande, Tonga na Fiji.

Ikanzu ya Meghan yashyizwe mu cyumba kiberamo imurika ry'ibwami
Imbere muri iyi kanzu hari hadodeyemo igice cy'ikanzu yambaye bwa mbere ahura na Harry
Kuri iyi kanzu hari hashushanyijeho indabyo za buri gihugu kigizwe Commonwealth
Meghan yishimiye kongera kubona ikanzu yambaye mu bukwe bwe mu mezi ane ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza