Kigali International Fashion Week igiye kubera no mu Buyapani

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Ibirori bya Kigali Fashion Week byahawe izina rya Kigali International Fashion Week bizabera mu mijyi itandukanye mu ntangiriro za 2019 irimo iyo mu Buyapani.

Kuva mu 2017, ibirori ngarukamwaka bya Kigali Fashion Week byagejejwe ku yindi ntera n’ababitegura mu bufatanye n’ikigo cya BerexInvest Corporation, bitangira kubera i Burayi nyuma y’imyaka irindwi byizihizwa mu Rwanda.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka byatangiriye i Berlin mu Budage, bikomereza i Amsterdam mu Buholandi, hanyuma bisorezwa mu i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu kiganiro na John Bunyeshuri utegura ibi birori bifite intego yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, yabwiye IGIHE ko usibye ibi bihugu bakoreyemo umwaka ushize, bagiye kongeramo ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Kuva muri Gicurasi umwaka utaha, tuzajya muri Amerika y’Amajyaruguru, i Burayi, tuze i Kigali ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika mu mpera z’umwaka tujye mu Buyapani.”

John Bunyeshuri utegura ibi birori bya Kigali International Fashion Week

Ku ikubitiro Kigali International Fashion Week izabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada ikomereze i New York muri Amerika nyuma i Kigali no mu bindi bihugu bya Afurika.

Izabera kandi mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Genève mu Busuwisi isoreze mu Buyapani.

Abantu umunani nibo bari gutegura iki gikorwa mu Rwanda, batatu i New York no muri Canada n’abandi babiri mu Buyapani. Abamurika imideli bagera kuri 50 muri Canada no muri Amerika nibo bazifashishwa.

Yagiriye inama abamurika imideli mu Rwanda ko bakwiriye gukora cyane bakamenyekanisha ibikorwa byabo bakihatira gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo afite umucyo kandi afite icyo asobanuye mu mwuga wabo.

Amafoto yaranzwe ibi birori byo kumurika imideli umwaka ushize mu Mujyi wa Kigali

Aba banyamideli berekanye imyambaro yakozwe na JO Camana Creation
Abakobwa bafite umubyimba muto bahacanye umucyo
Abakobwa bamaze kumenyekana mu kwerekana imideli mu Rwanda bari babukereye
Uyu mudeli na wo wahangiwe muri JO Camana Creation
Iyi myambaro nayo yakozwe na JO Camana Creation
JO Camana Creation idoda n'amakanzu agezweho
Buri wese yatambukaga mu buryo bujyanye n'imideli yerekana
Umuhanzi w'imideli muri Jo Camana Creation n'abanyamideli be
Ibi birori byitabiriwe n'abantu benshi
Umunyamideli Happy Jacqueline Umurerwa umaze kugira izina rikomeye mu karere, yakurikiranye ibi birori
Umunyamideli Jay D (i bumoso) ari mu bitabiriye Kigali Fashion Show

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza