Kigali: Hamuritswe imideli ifite umwihariko wo kwambara wikwije (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukuboza 2018 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Abitabiriye igikorwa cyo kumurika imideli kizwi nka Rwanda Modesty Fashion Show, banyuzwe n’umwihariko w’imyambarire yo kwikwiza, hifashishijwe imyambaro yose yakorewe mu Rwanda.

Ibi birori byabaye ku nshuro ya gatatu, kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 muri Onomo Hotel. Byari bifite intego yiswe ‘Ubwiza bw’uwikwije’.

Iki gikorwa cyamuritswemo n’abanyamideli batandukanye ariko biganjemo abarimo kuzamuka muri uyu mwuga uri gutera imbere muri iki gihe.

Hari harimo abakobwa 16 n’abahungu 14 banyuze imbere y’abari bitabiriye igikorwa, mu bice bitandukanye bambaye imyambaro yiganjemo ikorerwa mu Rwanda.

Imideli yamuritswe yakozwe n’abadozi batandatu barimo uwitwa Mugeni Ngendahimana Diane, Nshimiyimana Yannick, Nkundabagenzi Neema, Uwamahoro Delphine, Hakym lygan na Umutesi Lucie.

Umunyarwenya Julius Chita Niyitegeka na Christelle Kabagire umaze kwamamara mu kumurika imideli no mu itangazamakuru nibo bari bayoboye igitaramo.

Umuyobozi mukuru wa Berwa Platinum Ltd itegura iki gitaramo, Ngabitsinze Abdul Wahab , yabwiye IGIHE ko cyari igitaramo cy’umwihariko ugereranyije n’ibindi bitaramo byerekeye imideli biba mu Rwanda.

Ati “Iki gitaramo cyari kihariye. Dushaka kwerekana uko umuntu yarimba ariko yikwije.”

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ukwereka abanyarwanda uburyo umuntu yakambara yikwije yambaye ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Intego ni uguca impenure mu rubyiruko ndetse no guteza imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Iki gikorwa cyitabirwa n’abasengera mu madini atandukanye mu Rwanda barimo Abayisilamu, n’abandi bafata kwikwiza nk’indangagaciro ikomeye kandi ituma umuntu ahorana igitinyiro.

Igitaramo cya mbere cya Rwanda Modesty Fashion Show cyabaye mu 2016 kuri Petit Stade Amahoro i Remera, icya kabiri kiba mu 2017 muri Kigali Serena hotel.

Abanyamideli 30 nibo bifashishijwe
Abamurika imideli bakizamuka nibo bibanzweho cyane
Abamurika imideli bageragezaga kwambara bikwije
Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye iki gitaramo
Imyambaro ya Made in Rwanda niyo yamuritswe muri iki gikorwa
Julius Chita Niyitegeka, Christelle Kabagire na Ngabitsinze Abdul Wahab wateguye iki gitaramo
Uyu mukobwa mu mwambaro w'igitenge yari aberewe
Uyu musore yari aberewe mu mwambaro w'igitenge
Wari umwanya mwiza wo kwigaragaza ku bamurika imideli bataramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza