Mu byo bakora harimo ingofero, imipira y’imbeho ndetse n’inkweto zifunguye zizwi nka ‘sandal’.
Mu myaka iri tsinda rimaze rikora, imyenda n’ingofero zaryo yamaze kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane ababa mu mahanga baba bagaragaza ko batewe ishema n’umurwa bakomokamo.
Mu myaka iri tsinda rimaze rikora, imyambaro yaryo yamaze kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane ababa mu mahanga baba bagaragaza ko batewe ishema n’aho bakomoka.
Umwe mu bayobozi ba DCIB, Habimana Félix, yabwiye IGIHE ko biyemeje gukora iki kirango kugira ngo bahe Abanyarwanda umwambaro uranga Umurwa Mukuru wabo.
Yagize ati “Twifuje guha Abanyarwanda ikirango cy’umujyi wabo kandi nk’uko ikirango cyacu kivuga Kigali Guardian For Life (KGL) ni ukurinda umujyi wacu tukawurinda mu buryo bwose haba mu mutekano no mu bindi.”
Yakomeje avuga ko banyuzwe n’uburyo abantu bakiriye ikirango cyabo ndetse bibaha umuhate wo gukomeza gukora no kugenda bagura ibikorwa byabo.
Ati “Nk’uko mubizi twatangiye dukora ingofero gusa ariko abakiliya bacu bagenda badusaba ibindi, kuko hazaga umuntu ati njye si nkunda ingofero mwankorera umupira cyangwa inkweto ibi bituma tugenda twagura ibyo dukora.”
Nubwo bagenda batera imbere mu ntangiriro ntabwo byari biboroheye kuko bahuye n’imbogamizi zikomeye zo kubura aho bakoreshereza imyambaro yabo.
Habimana yavuze ko batangiye bafite ikibazo cy’ubushobozi n’aho babuboneye bahura n’ingorane y’inganda zo mu Rwanda zari zitaratera imbere muri icyo gihe.
Yagize ati “Twe twari dufite igitekerezo kandi tubona ari cyiza ariko amikoro yo gutangira aba ikibazo naho tububoneye, ubushobozi bw’inganda zitunganya imyambaro bwari bukiri hasi kugira ngo batunganye ikintu kijye hanze byabaga ari ikibazo.”
Yakomeje avuga ko indi mbogamizi bahuye nayo ndetse n’ubu ikibakomereye ari abantu badaha agaciro ikirango cyabo aho usanga kuri ubu bibasiwe n’abamamyi benshi.
Ati “Hari imbogamizi ikomeye twatangiye duhura nayo kandi n’ubu tugihura nayo y’abantu badaha agaciro igihangano cy’umuntu, babona ikirango cyawe kimaze gukundwa bagatangira kugikora no kugicuruza utabizi nta n’amasezerano mufitanye.”
“Iyo batangiye gukoresha ikirango cyawe mu buryo bashatse bituma gita ireme kuko ibyo bakora nibyo wowe uba ukora biba bitandukanye cyane bikaba byakwangiriza izina mu bakiliya.”
Nubwo bahuye n’imbogamizi zikomeye ariko bagiye bazishakira ibisubizo, kuri ubu barajwe ishinga no guhangana n’ikibazo cy’abigana ikirango cyabo kuko batuma imyambaro yabo ita ireme.
Ubusanzwe imyambaro bakora yari isanzwe igurishirizwa kuri murandasi ndetse no ku bandi bacuruzi babaga bafitanye amasezereno yo gucuruza iyi myambaro.
Habimana yavuze ko mu gukemura iyi mbogamizi bahisemo gushinga iduka ryabo bwite ku buryo uzajya ashaka imyambaro ya KGL azajya aba azi aho yayibariza adahuye n’abamamyi babiyitirira.
Ati “Twahisemo gushyiraho ahantu abakiliya bacu bazajya badusanga kugira ngo tubashe kwibonanira n’abakiliya bacu tubashe kubasobanurira neza ibyo dukora kandi ibyo bizadufasha no kugabanya umubare w’abantu bigana ikirango cyacu.”
“Niba dufite ahantu dukorera umuntu wese azaba azi aho yakura ibicuruzwa bya KGL atagiye kubishakira ahandi, kuko buri muntu wese mu mutwe azaba azi ngo ikirango cya KGL kiri kuboneka aha bitume abatwigana batabona abakiliya.”
KGL imaze imyaka ine ikora ikaba yaratangiriye ku ngofero ebyiri gusa none kuri ubu bafite ubushobozi bwo kugira iduka ririmo imyambaro itandukanye irimo ingofero z’ubwoko butandukanye, imipira ndetse n’inkweto.
Ushaka iyi myamabaro ya KGL ashora kubasanga aho bakorera i Remera ku muhanda, KN 5 Rd cyangwa ukabahamagara kuri 0786876323 na 0784106212.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!