Karl Lagerfeld wari igihanganye mu guhanga imideli yitabye Imana ku myaka 85

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 19 Gashyantare 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Umukambwe Karl Lagerfeld wari umaze igihe kinini akorera inzu z’imideli zikomeye nka Chanel na Fendi, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gashyantare azize uburwayi.

Karl Lagerfeld wari ufite imyaka 85 yari ashinzwe ishami ryo guhanga imideli (creative Director) mu nzu y’imideli ikomeye iba mu Bufaransa, aho yari amaze imyaka 36.

Yari kandi umuyobozi w’inzu y’imideli yo mu Butaliyani yitwa Fendi yakoreye imyaka isaga 50.

Yambitse abahanzi b’ibyamamare batandukanye nka Madonna na Kylie Minogue.

Yakoze ibijyanye no guhanga imideli mu gihe cyose cy’ubuzima bwe gusa mu minsi ye ya nyuma yafashwe n’uburwayi bwatumye atagaragara mu bitaramo bitandukanye byategurwaga na Chanel.

Yaguye mu bitaro biri mu mujyi wa Paris byitwa American Hospital, aho yari amaze iminsi ibiri arwariye. Sky News yanditse ko bikekwa ko yaba yishwe na Kanseri y’urwagashya.

Bernard Arnault uyobora inzu y’imideli ya Chanel yavuze ko bahombye umuntu udasanzwe wabafashije kugira umujyi wa Paris igicumbi cy’imideli.

Yagize ati “Tubuze umuntu w’intiti, wadufashije kugira Paris umurwa mukuru w’imideli na Fendi iba imwe mu nzu z’imideli zihanga udushya mu Butaliyani. Tumugomba ikintu kinini, impano ye yari ifite umwihariko udasanzwe mu zo namenye zose.”

Lagerfeld yafatwaga nk’umuhanzi w’imideli wa mbere mu bagihumeka umwuka w’abazima. Yayoboye ishami rishinzwe guhanga imideli rya Chanel kuva mu 1983.

Ifoto ye yambaye ikositimu y’umukara, uturindantoki tw’umukara, amataratara arinda izuba n’imisatsi y’umweru, yafatwaga nk’ikirango cye.

Ubwo hamenyekanaga amakuru y’urupfu rwe kuri uyu wa kabiri, abantu batandukanye cyane cyane abakora ibijyanye n’imideli bagaragaje ko uyu musaza asize icyuho gikomeye.

Aba barimo umunyamerika Virgil Abloh, Donatella Versace, Sonia Rolland, Victoria Beckham n’abandi benshi, bashimangira ubudahangarwa yari afite muri uru ruganda.

Karl-Otto Lagerfeldt yavukiye mu Budage mu mujyi wa Hamburg akaba yari inshuti kuva mu bwana n’umuhanzi w’imideli w’umufaransa Yves Saint Laurent.

Yakoreye inzu z’imideli zitandukanye zirimo Balmain na Chloé mbere y’uko atangira gukorera Fendi.

Yatangiye kuyobora muri Chanel nyuma y’imyaka 10 uwayishinze yitabye Imana. Mu ijambo rye ryo mu 2007 yavuze ko mbere y’uko atangira gukorera iyi nzu y’imideli yari ‘nk’umugore wapfuye’ arayizura ayigeza ku rwego rukomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko azasimburwa na Virginie Viard nawe wari usanzwe ari umwe mu bakomeye muri Chanel ndetse bakaba bakoranaga bya hafi mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Karl Lagerfeld yafatwaga nk'umuhanzi w'imideli wa mbere ku Isi
Yari amaze igihe kinini ahanga imideli
Imideli ikorwa na Chanel yavaga mu bwonko bwa Karl

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza