Isheja yitabiriye ibitaramo byo kumurika imideli bikomeye mu Bufaransa no mu Butaliyani

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli w’imyaka 16, Isheja Morella ubarizwa muri We Best Models Management[WBM] agiye kugaragara mu birori byo kumurika imideli bikomeye ku Isi.

Aherutse gusinya amasezerano n’ibigo bine bikomeye byo mu Burayi na Amerika bifasha abanyamideli kubona akazi.

Isheja yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yerekeje hanze y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2020.

Kabano Franco uri batangije WBM ireberera inyungu Isheja yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa agiye kwitabira Milan Fashion izaba guhera ku wa 18 kugeza 24 Gashyantare 2020 na Paris Fashion Week izaba nayo muri uko kwezi guhera ku wa 24 kugeza ku wa 4 Werurwe 2020.

Uretse ibi bikorwa byo kumurika imideli mu birori bikomeye biteganyijwe ko uyu mukobwa azanakorana n’abahanzi b’imideli bakomeye i Burayi gusa igihe cyo kubatangaza ntabwo kiragera.

Muri Mata 2019, Isheja Morella yasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye bireberera inyungu abanyamideli birimo Women Milan cyo mu Butaliyani, Milk London cyo mu Bwongereza na New Icon cy’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bigo bikorana n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikeneye kwamamaza ibikorwa n’abahanzi b’imideli mu gihe bakeneye kwerekana ibyo bakora mu bitaramo bitandukanye.

We Best Model Management yo mu Rwanda ibarizwamo Isheja, igizwe n’abanyamideli 28, barimo abakobwa 25 n’abahungu batatu gusa.

WBM ifite abafatanyabikorwa muri Nigeria, Afurika y’Epfo, i Milan mu Butaliyani, Paris mu Bufaransa, Londres mu Bwongereza na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Millan bakorana na Women Model Management, New York bakorana na New Icon New York; muri Paris bakorana na Select Models, Women Management na Supreme Models, Londres ho bakorana na Milk Model Management, Isis Models yo muri Afurika y’Epfo n’izindi.

Isheja Morella agiye kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga akiri muto
Isheja ni umwe mu bakiri bato bafite impano ikomeye mu kumurika imideli
Isheja yamaze kwerekeza hanze y'u Rwanda aho azitabira ibirori byo kumurika imideli bikomeye
Uyu mukobwa w'imyaka 16 yasinyanye amasezerano n'ibigo bifasha abanyamideli bikomeye ku Isi
We Best Model Management yo mu Rwanda ari naho Isheja abarizwa, igizwe n’abanyamideli 28, barimo abakobwa 25 n’abahungu batatu gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .