Inyana ni iya mweru! Uko Uwamahoro yaretse ibaruramari akiyegurira ibyo guhanga imideli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kamena 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’imideli mu Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo bukomeye kuko yaba abayihanga n’abayimurika bagenda baba benshi umunsi ku wundi kandi ibyo bihanga bigakundwa cyane haba mu gihugu no hanze yacyo.

Uwamahoro Joyce ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza ndetse avuga n’ubwo atari yagera ku nzozi yari afite atangira gukora uyu mwuga, ubu ashima Imana mu buryo bukomeye.

Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Design’ yabwiye IGIHE ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze abona iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.

Ati “Namenye ubwenge mbona mu rugo haba imashini idoda imyenda, igihe umwenda wacitse Mama wanjye yarawidoderaga ariko ntabwo yabikoraga nk’umwuga.”

“Kubera ko nakundaga kubona imashini iri aho nta kintu bari kuyikoresha, natangiye kujya nyifata nkiga kudoda gusa ntabwo nabikundaga cyane. Mu 2015 natangiye kwiga imashini neza ariko numvaga ntazabikora nk’umwuga, nkirangiza kwiga imashini nahise njya kwiga kaminuza.”

Mu 2017 nibwo yaje kubitangira kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga inzu ihanga imyambaro yise ‘Joyce Fashion Design’.

Afite intego yo gukomeza ‘ gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga’.

Uwamahoro yatangiye guhanga imideli abikomoye ku mubyeyi we
Amakote y'abakobwa akorerwa muri Joyce Fashion Design
Miss Umuratwa Anitha mu ikanzu yahanzwe na Joyce Fashion Design
Murenzi Emmalito na Kety bakora ikiganiro Chapa Chapa gica ku Isibo Tv ubwo bari bambaye imyambaro yahanzwe na Joyce Fashion Design
Uwamahoro Joyce mu ikanzu yakorewe mu nzu ihanga imideli ye
Uwamahoro akora imyambaro itandukanye yaba iy'abakobwa n'abasore
Uwamahoro akora imyambaro myiza ibereye abagore n'abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .