Patrick Muhire watangije iyi nzu ubusanzwe ikorera i Gikondo, yabwiye IGIHE ko gutekereza guhanga iyi myambaro mishya y’abagabo, byaturutse ku buryo abantu ba kera bambaraga.
Ati “Kera bambaraga imyambaro ikozwe mu bikoresho by’ibanze bitatu; impu, cyane cyane iz’inka n’iz’ihene ndetse n’izikomoka ku muhigo. Ibishishwa by’imivumu bakomaga n’imigozi y’ibimera babohaga. Imyenda ikannye mu mpu, muri rusange ariko cyane cyane inshabure yagaragazaga ubuhanga mu gukora imyambaro.”
Yakomeje agira ati “Nyuma y’umwaduko w’abazungu hagiye hagaragara impinduka nini ku bijyanye n’imyambarire. Haduka ibitambaro, haduka amashati , imipira ndetse habaho iterambere ndetse no gusirimuka gutandukanye mu bijyanye no kwambara ndetse no kurimba.”
Yavuze ko ariho yakuye inganzo yo gutekereza gukora imyambaro yakoreshwa mu Rwanda rw’ubu, ariko ikozwe mu buryo bwa Kinyarwanda.
Ati “Ni muri urwo rwego inzu y’imideli muzi ku izina ry’Inkanda House, yashatse kubagezaho imyambarire gakondo y’abagabo yakwambarwa mu Rwanda rwanone. Harimo imishanana, harimo iboshye mu buryo butandukanye ndetse ntitwibagiwe n’amabara cyangwa ibishushanyo nyarwanda byo hambere aribyo “umuraza, umwashi [..]”.
Iyi myambaro ni iya 24 mu yo yagiye ashyira hanze, akayereka Abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse n’abo hanze.
Uyu musore avuga ko nk’umuhanzi w’imideli, uri mu ba mbere bafashe iya mbere mu gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko imideli ari ikintu cyateza umuntu ku giti cye imbere ndetse n’igihugu muri rusange yishimira urwego uru ruganda rugezeho.
Inkanda House ni imwe mu nzu zihanga imideli zimaze igihe mu Rwanda kuko yatangiye mu 2010. Ikora imyambaro itandukanye irimo imico ivanze y’Abanyamahanga n’uwo mu Rwanda.
Izina ‘Inkanda’ risobanuye umwambaro w’abagore bo mu Rwanda rwo hambere nkuko abakobwa n’abagabo bambaraga ishabure bagatega amasunzu, abagore bambaraga Inkanda bagasokoza uruhanika.
Inkanda yabaga ikoze mu ruhu cyangwa mu mpuzu bakayambara bayikenyereye mu mabere. Uyu musore yahisemo iri zina mu gukomeza gusigasira umuco.
Yavuze ko intego yari afite atangira ari ukumvisha abanyarwanda ko uruganda rw’imideli atari umwuga w’injiji. Imyambaro ya Inkanda House yamamaye harimo “Inka ya Data Collection” yagiye hanze mu 2018, yari imyamabro ihuza gakondo nyarwanda n’ibigezweho.
Hari kandi ‘The black days of Marie Antoinette’ yerekanye ku bufatanye na Ambasade y’Ababiligi mu Rwanda. Iyi myambaro avuga ko yayihimbye ashaka kwibuka abantu bagize uruhare mu ruganda rw’imideli batabarutse.
Patrick Muhire Nshuti yize ibijyanye no gucunga imari. Iyi nzu ye ikora imyambaro y’abagabo n’abagore. Ni umwe mu batangije ‘Kigali Fashion Week’ yamenyekaniye abamurika imideli n’abayihanga benshi bo mu Rwanda. Yari aherutse gushyira hanze imyambaro y’abahungu n’abakobwa yiswe ‘Ikilingo Collection’.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!