Ni mu birori yatumiwemo byo kumurika imideli byiswe “Bremen Fashion Days” bibera mu Mujyi wa Bremen mu Budage, bigiye kumara iminsi ine. Byatangiye guhera ku wa 14 kugeza ku wa 18 Kamena uyu mwaka.
Ibi birori bihuriza hamwe abamurika imideli batandukanye ndetse n’abayihanga barenga 60 biganjemo abo mu Budage.
Shema yerekanye imyambaro ya Made in Rwanda yakubiye muri ‘Collection’ yise Tururate Collection. Iyi myambaro irimo iy’abagore n’abagabo. Yabwiye IGIHE ko kuba imyambaro ye yerekanwe muri ibi birori ari ishema kuri we, kandi abantu benshi bayishimiye cyane.
Ati “Ni ishema kuri njye abantu bishimye. Nungutse nahuye n’abantu benshi kandi nziko hari ikintu gikomeye bigiye kongera mu iterambere ryanjye nk’umuhanzi w’imideli.”
Mu bo yabashije kuganira na bo harimo abahanga imideli batandukanye bagenzi be, abamurika imideli, abashoramari batandukanye by’umwihariko yabashije no kuganira na Minisitiri w’Ubukungu, Kristina Vogt uhagarariye Bremen muri Guverinoma y’u Budage n’abandi.
Shema mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko yatumiwe muri ibi birori nyuma y’aho ababitegura bashimye imyambaro akora cyane ko ifite umwihariko wa ‘Made in Rwanda’. Niwe muhanzi w’imideli wo mu Rwanda watumiwemo.
Icyo gihe yagize ati “Babonye ibikorwa byanjye barabikunda, cyane ko badakunze gukorana n’abahanga imideli bo muri Afurika.”
Touch Of Rwanda Fashion Designs yatangijwe na Shema Charlotte ni imwe mu nzu zihanga imideli zatangijwe n’abagore mu Rwanda. Yatangijwe mu 2018, ikaba ikora imyambaro itandukanye irimo iy’abagore, abagabo ndetse n’abana.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!