Iyi myambaro ikozwe mu mipira n’amakoti yo kwifubika ikaba yanditsweho ijambo Inkotanyi rikikijwe n’imirongo y’inzitane, bigaragaza urusobe rw’ibabazo ingabo z’Inkotanyi zanyuzemo ariko zikabasha kubohora u Rwanda.
Igitekerezo cyo gukora iyi myambaro cyaturutse ku kiganiro cyigeze guca kuri Radio ubwo Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano Gen James Kabarebe, yasobanuraga urugendo rukomeye Inkotanyi zanyuzemo ngo zibashe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zibohore n’igihugu.
Amaze kumva urwo rugendo rutari rworoshye ariko intego yabo ikagerwaho, Tamba yatekereje ko bishobora kuba isomo ku rubyiruko rwo muri Afurika rukabasha kwikura mu bibazo ruhura nabyo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , Tamba Olivier, yavuze ko nyuma yo kumenya amateka y’Inkotanyi yahise ayahuza n’ibibazo urubyiruko rw’ubu ruhura nabyo, ahitamo gukora imyambaro yabatera akanyabugabo nabo bagakotana.
Ati “Hari amateka y’Inkotanyi agaragaza ibibazo bahuye nabyo mu gihe cyabo, nagerageje kuyahuza n’ibibazo by’ubuzima urubyiruko rufite muri iyi minsi. Nubwo hatakiri intambara ariko hari ibindi bibazo bihari, ku buryo urubyiruko rushobora kwigira ku Nkotanyi rukikura muri ibyo.”
Yakomeje avuga ko iyi myambaro abayireba badahita bifuza kuyigura ariko iyo bamaze gusobanukirwa n’amateka y’Inkotanyi bahita bayigura, ibi bikagaragaza ko intego yo kwigisha urubyiruko gukotana igenda igerwaho.
Ati “Urubyiruko rwinshi ntirupfa kuyigura ariko iyo bamaze kumenya amateka n’icyo iyi myambaro ishatse gusobanura bahita bayikunda cyane, kuko ituma biyumvamo gukotana bagahangana n’ibibazo banyuramo ubu.”
Iyi myambaro iboneka mu mabara atandukanye. Kuva yakorwa hamaze kugurwa isaga ibihumbi bitanu, kandi abayigura basobanurirwa amateka y’Inkotanyi bakiyemeza gukotana nkazo.
Iyi myambaro n’indi igaragaza amateka y’u Rwanda ikorerwa muri Revolution Workshop iboneka aho ikorerwa no ku mbuga nkoranyambaga zabo Revolution Workshop.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!