00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’Umunyamideli Isheja Morella watangiye gukorana na Dior

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 January 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Isheja Morella ni umwe mu banyamideli bamaze kubaka izina mu Rwanda kuko yatangiye gukorana n’inzu z’imideli zikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ku wa 24 Mutarama 2022, ni bwo inzozi za Isheja zabaye impamo ubwo yitabiraga Paris Fashion Week Haute Couture. Icyo gihe yabaye umwe mu banyamideli bamuritse imyambaro yakozwe n’Inzu ifite izina ryo ku rwego rwo hejuru, Dior.

Dior ni inzu y’imideli y’Abafaransa iri mu zikomeye cyane ku Isi imenyerewe mu gukora imyenda, inkweto, ibikapu, amasakoshi y’abagore, imibavu n’ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE Isheja yavuze ko yanejejwe no kuba yamuritse imyenda ya Dior kuko yabyifuje kenshi ariko ntabone ayo mahirwe.

Ati “Ndishimye cyane! Nifuje gukorana na Dior kuva kera. Mu 2020 nahuye n’itsinda ryabo rishinzwe guhitamo abo bakorana ariko nari nkiri muto cyane ntibyakunda.”

“Mu mwaka ushize nari ndi i Burayi ngiye muri Dior nabwo nagombaga no kuba mu bamurika ariko byasubitswe ku munsi wa nyuma nsigarana amahirwe yo kuzamurika iyo bakoze yo ku rwego rwo hejuru ubu ni byo nakoze.”

Uyu mukobwa asanzwe akorana n’Ikigo WEBEST MODEL MANAGEMENT gicunga abanyamideli batandukanye mu Rwanda ari nacyo cyamufashije guhura n’ibi bigo bikomeye birimo Dior bagiye gukomeza gukorana.

Isheja Morella wanitabiriye Miss Rwanda 2021 amaze kubaka izina mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga kuko yitabiriye Paris Fashion Week ndetse akorana n’inzu z’imideli zikomeye nka Dior, Courrèges n’izindi.

Isheja mu myambaro ya Dior yahoze yifuza kuzamurika
Ubwo Isheja yitabiraga Paris Fashion Week
Isheja Morella ni umwe mu banyamideli b'Abanyarwanda bageze ku ruhando mpuzamahanga
Isheja agiye gukomeza gukora na Dior mu mishinga itandukanye
Isheja akorana na WEBEST MODEL MANAGEMENT imufasha guhura n'ibigo bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .