Ihere ijisho imyambaro igezweho yafasha ab’igitsinagore kuberwa no kurimba (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kanama 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Inzu ihanga imideli ya Joselyne Umutoniwase izwi nka Rwanda Clothing, iherutse gushyira hanze imyambaro y’ab’igitsinagore igezweho yabafasha kuberwa muri iyi mpeshyi.

Iyi myambaro ya Rwanda Clothing mishya yiswe ‘1000 Hills Road trip’ ikozwe cyane cyane mu bitenge. Yagiye hanze mu mpera za Nyakanga. Iyi myambaro ishobora kwifashishwa muri ibi bihe by’izuba ryinshi kuko ikoze mu mwenda woroheye ujyanye n’ubushyuhe.

Harimo amakanzu, amajipo, udupira two kwambara hejuru tujyanye n’ibihe by’izuba ndetse n’amapantalo. Iyi myambaro yose ni iy’igitsinagore gusa.

Umutoniwase ayishyira hanze yifashishije abanyamideli babiri; Sandrine Mucyo na Olive.

Joselyne Umutoniwase wahanze iyi myambaro mu 2010 nibwo yafashe umwanzuro yo kwinjira mu ruganda rw’imideli, nyuma y’imyaka itanu yari amaze akora ibijyanye no kuyobora filime.

Yashyize hanze imyambaro ye ya mbere ubwo yajyaga mu Budage. Iyo myambaro yari yiganjemo utwenda two hejuru tw’abakobwa, amajipo ndetse n’amakanzu. Icyo gihe imyambaro yari yakoze yarakunzwe cyane ndetse iyo yari yakoze yose ayigurisha mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Icyo gihe yahise areka ibyo kuyobora filime maze yinjira mu ruganda ruganda rw’imideli, agura imashini zitandukanye zo kwifashisha. Kugeza ubu akora n’abadozi 37.

Mu 2018 yatumiwe mu bahanga imideli muri Milan Fashion Week. Yavuze ko kujya muri iki gitaramo gikomeye ku Isi ari zimwe mu nzozi ze zari zibaye impamo.

Ati “Byari intsinzi kujya hariya. Niyumvisemo kumenyekana kw’ibyo nkora ku rubyiniro nka ruriya.”

Ubu imyambaro ye myinshi anayigurisha mu mahanga yifashishije murandasi.

Ihere ijisho imyambaro mishya ya Rwanda Clothing ishobora gufasha ab’igitsinagore kurimba muri ibi bihe:

Iyi myambaro yakwifashishwa cyane cyane muri ibi bihe by'izuba
Mucyo Sandrine na Olive mu myambaro mishya ya Rwanda Clothing
Olive mu myambaro ya Rwanda Clothing yakwifashishwa cyane muri ibi bihe by'izuba
Sandrine mu ikanzu ya Rwanda Clothing iri mu myambaro mishya iyi nzu iheruka gushyira hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .