Ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show bigiye kuba mu yindi sura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Igitaramo ngarukamwaka cya Rwanda Cultural Fashion Show kigiye kuba ku nshuro ya munani, ariko mu yindi sura kuko kizaba hifashishijwe internet.

Nibyo birori by’imideli mu byagombaga kuba uyu mwaka nka Mercedes Benz, Kigali Fashion Week n’ibindi bizaba bibashije gukorwa kuko ibindi byo ababitegura bahisemo kubireka uyu mwaka kubera Coronavirus.

Ntawirema Célestin utegura ibi birori ngarukamwaka by’imideli bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora ibikorwa bari basanzwe bakora nubwo bakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Ati “Rwanda Cultural Fashion Show nk’ibisanzwe dutegura igikorwa kimwe cyangwa bibiri mu mwaka ariko nk’uko mwese mubizi COVID-19 yatumye tudakora ibintu uko twari twarapinze idutera gutekereza ikindi twakora ariko ngo dukomeze dutange serivisi twatangaga.”

Akomeza avuga bahise batekereza uburyo bakora ibikorwa bari basanzwe bakora hifashishijwe internet. Ibi bikorwa bizabanzirizwa n’ibiganiro bazagirana n’abasanzwe bari mu ruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze. Bazaba bafite insanganyamatsiko igira iti “Ni gute ibigo byigenga n’ibya leta byatanga umusanzu mu kuzamura uruganda rw’imideli?”

Ibi biganiro bizaba ku wa 18 Ukuboza bihuriweho n’ibihugu umunani harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, RDC, Nigeria, Kenya, Centrafrique, u Bwongereza ndetse n’u Rwanda. Hazaba harimo abatanga ibiganiro bazahagararira ibiguhu byabo kandi bakaba bafite aho bahurira n’uruganda rw’imideli.

Yakomeje agira ati “Ikindi tuzaganira ni uburyo usanga uruganda rw’imideli rugeze ahantu hashimishije ariko bikaba bisaba imbaraga cyane leta ikabigiramo uruhare aho dusaba leta gufasha abanyamideli gushyiraho ikigo cyihariye kandi cyigenga hagamijwe gufasha ibijyanye n’ubudozi bw’imyeanda ndetse n’uru ruganda.”

Yavuze ko ibindi bazaganiraho ari Made in Rwanda. Ati “Bimwe mu bizaganirwaho harimo uburyo usanga uruganda rw’imideli rutari kuganirwaho ku buryo bumwe ndetse ugasanga haracyari impaka kuri Made in Rwanda, cyane ku bwiza no kureba ubumenyi bw’uwakoze umwenda. Ikindi tuzavuga uburyo muri Afurika hakiri urugendo rurerure mu gihe ibihugu bidatera intambwe ngo bishyigikire Made in Africa.”

Yavuze ko ku wa 19 Ukuboza 2020, hazabaho ibirori by’imideli aho bazifashisha abamurika imideli bake ndetse n’abayihanga bake. Kugeza ubu abashaka kwiyandikisha bajya ku rubuga rwa www.rcfs.rw.

Imyaka irindwi irashize haba Rwanda Cultural Fashion Show, aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by’umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere ngo ‘kuko n’ubwo iyi myambaro mu nzu ndangamurage iba irimo ariko iba itagaragara neza nk’uko yakwerekana uburyohe bwayo yambawe.’

Rwanda Cultural Fashion Show, iherutse gutangiza ikiganiro kijyanye n’imideli gica ku ISIBO TV. Abakora icyo kiganiro baherutse gutangaza ko bagiye gutangiza ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli. Iri shuri rizatangira mu 2021, ryigisha kumurika imideli ndetse no kuyihanga; aho nibura riteganya ko ku ikubitiro rizakira abanyeshuri 110 baziga ibi byombi.

Rwanda Cultural Fashion Show iri mu birori by'imideli bikundwa na benshi mu Rwanda
Igitaramo kizabanzirizwa n'ikiganiro kizahuza impuguke zitandukanye mu mideli muri Afurika no hanze yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .