Ifoto y’umunsi: Miss Mwiseneza yagaragaye yambaye ikanzu y’abageni idasanzwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Mata 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Miss Mwiseneza Josiane wabaye nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda ya 2019, yashyize ifoto hanze yambaye ikanzu imeze nk’iya bageni ifite amabara y’umweru n’ubururu.

Mwiseneza yari amaze igihe atagaragara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa impeta mu mwaka ushize. Kuri uyu wa Gatanu yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto yambaye ikanzu idasanzwe yakorewe mu nzu y’imideli ya The art of cost.

Iyi foto yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera amabara yayo bavuga ko yongeye kwerekana urukundo akunda Rayon Sports.

Mwiseneza amaze iminsi agaragara mu bijyanye n’imideli aho mu minsi ishize yagaragaye amurika imyenda yo muri Fly mama Africa.

Ifoto ya Miss Mwiseneza yambaye ikanzu nk'iy'abageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .