Ibyo wamenya kuri Rwanda Cultural Fashion Show igiye guha umwihariko imyambaro gakondo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ibirori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show, byibanda ku kwerekana imyambaro yambarwaga mu Rwanda rwo hambere, bigiye kuba ku nshuro ya karindwi.

Ntawirema Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show yatangarije IGIHE ko kuri iyi nshuro iki gikorwa kirimo ibitari bimenyerewe ugereranyije n’ibirori byabanje.

Yavuze ko aha bashaka kwereka Abanyarwanda ko umuco wabo ufite agaciro gakomeye, kandi ko ari bo bagomba kuwusigasira.

Ati “Ubusanzwe ibintu byo kumurika imideli byavuye i Burayi. Ariko ntabwo tugomba gukomeza kugendera ku mico n’imideli byabo gusa, kandi natwe dufite ibyacu. Yego tugomba kubigiraho, ariko tugamije kuzamura iby’iwacu.”

Muri iki gikorwa cyahawe iminsi itatu, ku wa 5 Nzeri 2019 habaye imurikagurisha ry’imideli inyuranye ikorerwa mu Rwanda kuri KBC, hanakorwa n’ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri uyu wa Gatanu, hagamijwe kuganira ku rugendo abahanzi bari mu ruganda rwo guhanga no kwereka imideli mu Rwanda n’ahandi.

Ntawirema yagize ati “Twateguye ibikorwa by’uyu mwaka hagamijwe kugaragaza ko mu Rwanda hari ibihakorerwa kandi byiza, bityo dutegura kugenda tuzenguruka ahantu hatandukanye hagamijwe kureba inganda zikora imyenda ndetse no kureba aho urugendo abahanzi bimideli banyuramo, hanyuma tunategura umunsi w’ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bikorerwa mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.”

Rwanda Cultural Fashion Show 2019 kuri uyu wa Gatandatu izagaragaramo udushya twinshi aho abahanga imideli baturutse mu mahanga bazahurira i Kigali.

Kwinjira ni 10,000 Rwf mu myanya isanzwe na 25,000 Rwf mu y’icyubahiro na 100,000 Frw ugahabwa icupa ry’umuvinyo ku bantu bane.

Iki gikorwa kizatangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine za nijoro.

Ibikorerwa mu Rwanda biba byahawe umwanya
Imyambaro imurikwa iba yiganjemo iyo mu Rwanda rwo hambere
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .