Ibyo wamenya ku munya-Zimbabwe wegukanye ikamba rya Miss Career Africa yabereye mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe aherutse kwegukana ikamba rya Miss Career Africa rya 2020 ryaberaga mu Rwanda, ahigitse abandi 19 bari bahanganye bo mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni mu muhango wabaye ku wa Gatanu yariki 27 Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyabereye muri Kigali Mariott Hotel. Yahembwe 5000 by’amadorali.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahishuye byinshi ku mibereho ye ya buri munsi ndetse n’ibyo ateganya nk’umwe mu bakobwa bagomba gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Yivuga nk’umuntu ushyira imbere umuryango we cyane ariko unafite impano zitandukanye zirimo gukina filime. Akunda gukora ibikorwa by’ubugiraneza byafasha rubanda.

Ati “Ngira imitekerereze yo kumva ko ibyo Imana yampaye bihagije. Nizera ko mfite icyo nari nkeneye. Ntabwo njya nifuza kugira indi mpano. Uko meze birampagije.”

Yahisemo kwitabira Miss Career Africa ashaka kuvuganira impunzi, mu rwego rwo guhindura imibereho yazo.

Afite umushinga witwa ‘Silence Guns’ ugamije guha ibiribwa impunzi no korohereza abakobwa b’impunzi gusubira mu mashuri binyuze mu mibereho myiza y’abaturage itanga ibisubizo birambye byo kurwanya inzara no kubyutsa ubufatanye hagati y’ibisekuru.

Uyu mushinga we uri muri gahunda y’intego z’ikinyagihumbi uhuza n’insanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Afite gahunda yo gukora filime mbarankuru ivuga ku buzima bw’impunzi ndetse akazishakira ubufasha ahantu hatandukanye. Avuga ko uyu mushinga we uzagira ingaruka nziza no ku Rwanda.

Ati “U Rwanda ruzungukira ku mushinga wanjye kubera ko mu bo twari duhatanye hari harimo abanyarwanda, kandi bakaba bari mu bazamfasha kuko tuzawukora tutagendeye ku gihugu runaka, kuko abanyafurika twese turi umwe.”

Natasha Dlamini w’imyaka 24 avuka mu muryango w’abana babiri. Avuga ko yasoje amashuri yisumbuye ariko ntabashe gukomeza kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi.

Ati “Ntabwo nabashije kwiga ngo minuze, nabuze ubushobozi.”

Umwiherero watorewemo uyu nyampinga wari kwitabirwa n’abakobwa 38 ariko habonetse 20 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe. Umukobwa wese witabiriye yabanzaga gupimwa iki cyorezo no gushyirwa mu kato mu gihe atarabona ibisubizo.

Natasha Dlamini asanzwe ari umukinnyi wa filime
Uyu mukobwa avuga ko ubushobozi buke bwatumye atabasha kwiga ngo aminuze
Abakobwa 11 begukanye amakamba muri Miss Career Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .