Bahisemo gukora ibikorwa bari basanzwe bakora nubwo bakomwe mu nkokora na Coronavirus, bahitamo kwifashisha ikoranabuhanga ndetse na televiziyo.
Nk’uko bisanzwe igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show kizabanzirizwa n’ibiganiro bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza, bihuriweho n’abantu bo mu bihugu bitandukanye.
Muri iki kiganiro bazifashisha abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly na Jay C, ndetse hazaba harimo umuhanzi w’Umwongereza Enrico Delves.
Abandi batumiwe muri iki kiganiro harimo Nadia Umutoni usanzwe ari umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda; abanyamakuru Murenzi Emmalito wa Isibo TV, Luckman Nzeyimana[Lucky] wa RBA, Jado Max wa Radio 10 ndetse na Kayihura Robert uzwi mu gukora itangazamakuru ry’imideli gusa.
Hatumiwemo kandi Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2019 na Ruth Jacob, wigisha iyamamazabikorwa mu ruganda rw’imideli muri Kaminuza y’Uburasirazuba bwa Londres mu Bwongereza.
Uwimbabazi Moniah ushinzwe iyamamabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutumira abantu b’ingeri zitandukanye mu rwego rwo kubifashisha mu gukomeza gushishikariza abantu kuyoboka uruganda rw’imideli.
Ati “Buri muntu wese arambara kandi biriya byamamare bikunda gukoresha imyenda ndetse nk’abahanzi bakunze gukoresha abamurika imideli mu ndirimbo zabo. Ni mu rwego rwo gukangurira abahanzi nyarwanda kugunda iby’iwacu, ikindi abahanzi ni bamwe mu bantu bifuza gushyiikira imideli akaba ariyo mpamvu Rwanda Cultural Fashion Show yifuje kubakoresha.”
Ingingo izaganirwaho igira iti “Ni gute ibigo byigenga n’ibya leta byatanga umusanzu mu kuzamura uruganda rw’imideli?”
Ikindi kizaganirwaho ni uburyo usanga uruganda rw’imideli rugeze ahantu hashimishije, basaga leta kubigiramo uruhare ifasha abanyamideli gushyiraho ikigo cyihariye kandi cyigenga hagamijwe gufasha ibijyanye n’ubudozi bw’imyenda ndetse n’uru ruganda. Bazaganira kandi kuri bijyanye na Made in Rwanda.
Nyuma y’iki kiganiro hazabaho ibirori by’imideli aho bazifashisha abamurika imideli babiri ndetse n’abayihanga babiri, ibi birori bizacishwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Rwanda Cultural Fashion Show imaze imyaka irindwi iba aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo. Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by’umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere.
Rwanda Cultural Fashion Show, iherutse gutangiza ikiganiro kijyanye n’imideli gica ku ISIBO TV. Abakora icyo kiganiro baherutse gutangaza ko bagiye gutangiza ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli. Iri shuri rizatangira mu 2021, ryigisha kumurika imideli ndetse no kuyihanga; aho nibura riteganya ko ku ikubitiro rizakira abanyeshuri 110 baziga ibi byombi.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!