Iby’ingenzi ukwiye kumenya ku gutera ibirungo by’ubwiza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Umukobwa uri mu bagezweho mu gutera ibirungo by’ubwiza ibyamamare bitandukanye muri iki gihe witwa Celine d’Or yavuze bijyanye no gutera ibirungo by’ubwiza, benshi bajya bibaza.

Uyu mukobwa amaze gukorana n’ibyamamare bitandukanye nka Miss Iradukunda Elsa, Mutesi Jolly, Shimwa Guelda, The Ben, Dream Boyz, Yvonne Chaka Chaka(akorera abahanzi bose baza muri Kigali Jazz Junction) n’abandi benshi.

Ubusanzwe yitwa Nakure Celine, amaze imyaka itanu akora ibijyanye no gusiga abantu ibirungo by’ubwiza ibyo benshi bita ‘Make up’ mu Cyongereza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko byatangiye ari impano, yagaragazaga mu buto bwe nyuma akaza kubona ko byabyara amafaranga agatangira kubikora gutyo.

Ati “Byatangiye ari impano. Nize mu bakobwa noneho twajya tugira ibirori nkikoraho, abandi bakaza bati natwe dukoreho nkabafasha. Nkabona barabikunze, bakandangira na bagenzi babo bakoze ibirori, bikura gutyo.”

Avuga ko atangira gukora aka kazi byari bikomeye kuko nta kintu yari afite byose byari ukwirwanaho agakoresha ibikoresho by’abandi ariko ubu akaba amaze kwigeza kuri byinshi.

Ati “Natangiye nta kintu mfite, nkoresha ibikoresho by’abandi biza gutuma ngura ibyanjye. Ubu mfite aho nkorera kandi birantunze. Bitunze n’abakozi banjye. Hari ibintu byinshi nigejejeho, niguriye imodoka injyana ku kazi.”

Mu byifuzo bye harimo gushinga ishuri ryigisha ibi bintu ryemewe na WDA.

Ati “Imyaka itanu nari narayihaye irageze. Hari aho nshaka kuba ndi mu mwaka utaha, usibye kuba mbikora nageze aho kuba natangira kubyigisha nkabyigishiriza mu yandi mashuri. Aho nifuza kuba nagera umwaka utaha ni ugushinga ishuri ryanjye ribyigisha ryemewe.”

Celine d’Or akoresha ibirungo byinshi birimo T.W.O.K yabereye Ambasaderi mu Rwanda akaba ari no kuyikundisha abanyarwanda, hari indi yitwa Mark yakoreshaga ataramenya iyi ya mbere ariko akavuga ko akoresha ibirungo bitewe n’ibyifuzo by’umukiliya.

Ngo hari ubwoko bwinshi bwa make up, ku buryo akorera bitewe n’ikintu runaka.

Ati “Buri make up iba ifite nimero; iyo ari imibiri yombi hari iyo tumugenera, yaba ari igikara cyangwa inzobe nabwo hakaba hari igendanye nawe. Tuba dufite icupa rya buri muntu.”

Gukorera umuntu biterwa n’igikorwa agiyemo, kuko iyo agiye mu bintu bisanzwe aca make, byaba ari muri video y’indirimbo bikiyongera kubera kumarana igihe kinini.

Celine atanga inama mu gihe ugiye gutembera, udakwiye kwisiga Make up y’amabara ahubwo ukoresha itagaragara, mu birori ukoresha Make up iratuma umuntu agaragara, abageni bo bongerwaho byinshi ariko bikajyana n’uko yambaye.

Make up itandukana kandi bitewe n’ibihe kuko iyo mu mpeshyi iba itagomba gusa n’iyo mu mvura.

Yvonne Chaka Chaka ni umwe mu bishimiye impano ya Celine d'Or
Yakoranye n'ibyamamare bitandukanye birimo na The Ben
Umugore wa Riderman ni umwe mu bakoranya na Celine d'Or
Celine d'Or ni umwe mu basiga ibirungo by'ubwiza bagezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .