Ibirori by’imideli bimaze kubaka izina mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kanama 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ntabwo benshi biyumvishaga uburyo umuntu yajya imbere ya bagenzi be atagiye kuririmba cyangwa se gukora ikindi ahubwo gusa agiye kwiyerekana nk’umurika imideli! Ni ibintu bitari byoroshye kumvisha abanyarwanda ariko imyumvire yatangiye guhinduka ubwo hazaga ibitaramo bikomeye muri iki gihe by’imideli byirahirwa na benshi.

Kugeza uyu munsi uruganda rw’imideli rutunze benshi yaba abategura ibitaramo by’imideli, abahanga imideli, abayimurika n’abandi.

Uruganda rw’imideli nirwo rwifashishwa cyane n’abashaka kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo imyambaro n’ibindi.

Hari benshi babikumbuye! Ubundi wasangaga guhera mu mpeshyi ibitaramo bitandukanye by’imideli byabaga ndetse bikitabirwa na benshi baba bashaka kureba intambuko n’imyiyerekano y’abayimurika ariko bamenya n’imyambaro igezweho ku Isi cyane ko hitabira abahanga imideli baturutse imihanda yose ndetse n’abayimurika nkabo.

Nk’umwaka ushize George Malelu wo muri Afurika y’Epfo wambitse Beyonce yitabiriye ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byaberaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

N’ubwo Isi yakomwe mu nkokora abantu bakaba batemerewe kwegerana ndetse n’ibitaramo nk’ibi muri uyu mwaka bikaba bitazaba, abo mu ruganda rw’imideli bemeza ko bakwiye gushyigikirwa ku buryo harebwa ubundi buryo babikoramo.

Nka Ntawirema Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show asaba kuba Leta yabafasha nk’uko iri gufasha mu zindi nzego, bakaba bakomeza gutegura ibitaramo bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Muri iki gihe isi yugarijwe na Covid-19, Leta yareba ukuntu idufasha. Hari ibitaramo byinshi byagombaga kuba ariko byarahagaze rero badushyigikiye tukabikorera ku mbuga nkoranyambaga.”

IGIHE yakusanyije ibitaramo bikomeye byagiye bibera mu Rwanda by’imideli benshi bakumbuye muri iki gihe.

Rwanda Modesty Fashion Show

Ni igitaramo ngarukamwaka cyatangiye mu 2016 ari nabwo igitaramo nk’iki cyabaga bwa mbere kuri Petit Stade Amahoro i Remera, icya kabiri kiba mu 2017 muri Kigali Serena hotel, icya gatatu kibera muri Onomo Hotel mu 2018. Icyabaye umwaka ushize cyabaga ku nshuro ya kane.

Gitegurwa na Berwa Platinum Ltd yashinzwe na Ngabitsinze Abdul Wahab.

Ibirori bya Rwanda Modesty biba bifite intego yo kwambara ukikwiza

Rwanda Modesty Fashion ifite intego yo kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo kwambara neza buboneye, guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Iki gikorwa cyo kwerekana imideli y’abikwije cyitabirwa n’abasengera mu madini atandukanye mu Rwanda barimo Abayisilamu n’abandi bafata kwikwiza nk’indangagaciro ikomeye kandi ituma umuntu ahorana igitinyiro. Ibi birori bifite intego yo kugaragaza ‘Ubwiza bw’uwikwije’.

Rwanda Cultural Fashion Show

Imyaka irindwi irashize haba ibirori ngarukamwaka bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show, ibi birori byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by’umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere ngo ‘kuko n’ubwo iyi myambaro mu nzu ndangamurage iba irimo ariko iba itagaragara neza nk’uko yakwerekana uburyohe bwayo yambawe.’

Bitegurwa na Ntawirema Célestin wabyinnye mu gihe cy’imyaka itanu mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ndetse bikaba biri mu mbarutso zo gutangiza ibi birori kuko yakundaga umuco cyane n’ibindi biwerekeye.

Iki gikorwa gifite umwihariko wo kwerekana imyambarire y'abanyarwanda bo hambere

Iki gitekerezo cya Rwanda Cultural Fashion Show yari amaranye igihe cyabaye impamo mu 2013 nyuma yo guhabwa amasomo n’abanya-Canada ajyanye no kumurika imideli. Ayo masomo yayahawe mu 2009 kugeza mu 2012, yayakoreye muri Canada no mu Rwanda.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye ibikorwa byerekeye imideli kubera inyota yari afite ashaka kuzamura umuco ariko na none afite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ibi birori byazamukiyemo abanyamideli n’abandi bo muri uru ruganda bakomeye cyane muri iki gihe nka Rupari Designs, Inkanda House, Rwanda Clothing, Uzuri K & Y, Fatia ukorera ibikorwa byo guhanga imideli muri Ghana na Tanga Designs.

Abandi barimo nka Moshions watangiriye mu gitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show amurika imideli mu 2013, Miss Ariane Uwimana, Miss Fiona Muthoni, Franco Kabano na Sarah Nynthia baherutse gutangiza Inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli inamaze gucira inzira benshi gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga n’abandi.

Harimo kandi Ndayishimiye Daniel uherutse gutangira gutegura Mercedes Benz Fashion Week n’Umuyobozi mukuru wa Berwa Platinum Ltd itegura ibirori bya Rwanda Modesty Fashion Show, Ngabitsinze Abdul Wahab n’abandi.

Nibyo byatumye mu Rwanda bamenya abanyamideli bakomeye muri iki gihe nka Sarah Nynthia, Bella Christa Kanyange na Kaneza Lynka Amanda wanabaye Rwanda Super Model mu 2015.

Mercedes-Benz Fashion Week

Ibi birori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2019 byamurikiwemo imideli itandukanye yiganjemo iyahanzwe n’Abanyarwanda.

Iki mu bitaramo nk’ibi nicyo umuntu yavuga ko aricyo gito kuko kimaze umwaka umwe mu gihe ibindi bimaze igihe kinini.

Ni ibirori byihariye kandi bifite izina rikomeye muri Ghana aho bimaze imyaka myinshi bibera. Ibyabereye mu Rwanda byari byahuruje abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bihugu byose bya Afurika.

Mercedes Fashion week ni kimwe mu bitaramo by'imideli bibera mu Rwanda

Ibi birori ubwo byabaga byabimburiwe no kwifotoza kw’abanyamideli mu myambaro isanzwe (Street Style) mu gikorwa cyabereye hanze ya Kigali Convention Centre mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira.

Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali ni ku nshuro ya mbere byari bibereye mu Rwanda, rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika byari bibereyemo nyuma ya Ghana aho bibera mu Mujyi wa Accra.

Kigali Fashion Week

Kigali Fashion Week yatangiye mu 2012, itangirana n’ibindi birori birimo icya Kampala, Bujumbura na Nairobi Fashion week.

Inategura ibitaramo muri Ghana n’ibindi bihugu bikomeye ndetse yanatangiye ibirori birimo Kigali International Fashion Week ibera mu Buholandi, u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza n’i Tokyo mu Buyapani.

Gihuriza hamwe abamurika imideli batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo ndetse n’abayihanga, biyerekana mu buryo bunyura abacyitabiriye.

Kigali Fashion Week imurikirwamo imideli itandukanye

Herekanwa imyambaro itandukanye y’inzu zihanga imideli mu Rwanda no hanze. Ibi birori byatangijwe na John Bunyeshuri.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori byo kumurika imideli bya Rwanda Fashion Week 2019, byari bizwi nka Collective Rwanda 2019.

Rwanda Fashion Week

Ibi birori byo kumurika imideli bya Rwanda Fashion Week bimaze kubaho inshuro enye.

Bitegurwa n’itsinda ry’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda ryitwa Collective Rwanda, rigizwe na Moshions, Sonia Mugabo, Amizero, House Of Tayo, Inzuki Designs na Uzi Collections.

Bikunda kugaragaramo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagitangira umwuga wo guhanga imideli ndetse n’abahanzi b’imideli mpuzamahanga.

Abanyamideli baba babukereye muri Rwanda Fashion Week

Umwaka ushize byari bifite impinduka nyinshi zirimo ahantu bakoreye n’abahanga bakomeye baturutse muri Nigeria. Turatsinze Moses uri mu batangije itsinda ribikora avuga ko umusanzu wa mbere ibi birori bimaze gutanga mu ruganda rw’imideli ari ubufatanye buri kubakwa mu bakora uyu mwuga.

Avuga ko kubera ukuntu abagize Collective Rw, bafitanye ubufatanye, aribwo butuma babona amahirwe atandukanye hanze y’u Rwanda bakagenda nk’itsinda.

Yavuze ko bifasha guhagararira u Rwanda kuko umwe mu bagize Collective Rw ashobora kujya kwerekana ibyo akora akajyana n’ibya mugenzi we.
Abamurika imideli 45 nibo bigaragaje muri iki gikorwa cya Rwanda Fashion Week 2019 naho abahanga imideli bo ni 14.

Muri Kigali Fashion Week hamurikirwamo imyambaro itandukanye
Rwanda Cultural Fashion Show ifite umwihariko wo kwerekana imyambaro ya kera
Rwanda Fashion Week imaze kubaka izina mu Rwanda ku bakunzi b'imideli igezweho
Rwanda Fashion Week yitabirwa n'abanyamideli batandukanye bakomeye, hakerekanirwamo imyambaro igezweho hirya no hino
Umwihariko wa Rwanda Modesty iha amahirwe yo kwiyerekana ku bato n'abakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .