Ibiciro by’imyambaro ya Moshions byarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2020 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Ibiciro by’imyambaro ikorwa n’inzu ihanga imideli ’Moshions’ byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro, bamwe bavuga ko bihanitse cyane abandi bagahamya ko bijyanye n’umwimerere wabyo.

Mu gihe hambere aha ishati, ikanzu cyangwa ikoti ryiza umuntu yambaraga, umubonye yamubazaga niba yarahahiye mu Bufaransa cyangwa u Butaliyani n’ahandi hakurya y’amazi, burya si buno! Ubu Abanyarwanda barakataje mu guhanga imideli yihagazeho, barimo nk’inzu z’imideli zimaze kumenyekana cyane nka Uzi Collections, Haute Baso, House of Tayo, Rwanda Clothing, Moshions n’izindi.

Ku wa Gatanu tariki 7 Kanama 2020 nibwo Turahirwa yashyize kuri Twitter ubutumwa, abwira abantu ko imyambaro ikorwa n’inzu ye y’imideli iri kugurishwa hifashishijwe internet, ku rubuga rwa Moshions.

Usuye urwo rubuga rwa Moshions, usanganirwa n’amafoto meza y’abanyamideli batandukanye baberewe cyane mu myambaro inogeye ijisho y’iyi nzu imaze kubaka izina cyane mu Rwanda. Munsi ya buri foto hagaragaraho ibiciro bya buri mwenda.

Bidatinze aya mafoto agaragaraho abambaye imyenda ya Moshions ndetse n’ibyo biciro byayo yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter, bitera abatari bake kugwa mu kantu

Benshi batangariye ibiciro by’imyambaro ya Moshions kuko uhasanga nk’ikanzu ya 500 000 Frw, agapfukamunwa kagura 15 000 Frw, amashati agura 165 000 Frw n’andi arenzeho, ikabutura ya 65 000 Rwf, Umushanana wa 350 000 Frw, ikote rya 210 000 Frw n’ibindi byinshi, byatumye abantu babitangaho ibitekerezo bitari bike.

Nk’uwitwa @Duh_i_am_here, yanditse agira ati "Moshions yashyizeho ibiciro bihanitse, nongere mbivuge birahanitse, kubera ko imyambaro yabo idakwiriye ariya mafaranga menshi. Bari kugurisha izina.”

Ariko nk’uwitwa Uwicyeza we yavuze ko ibiciro bya Moshions bitari hejuru cyane, ahubwo abari kubivuga ari uko batabyigondera.

Ati “Moshions ntabwo yashyize ibintu byayo ku giciro cyo hejuru. Kuba utabyigondera ntabwo bivuze ko biri hejuru. Ntabwo nakwigondera ibicuruzwa bya Louis Vuitton ariko nziko atari ukubera ko biri ku giciro cyo hejuru. Ni inzu ihanga imideli yiyubashye. Ni nka Moshions. Kuba bikorerwa mu Rwanda ntabwo bivuze ko bigomba kuba biciriritse.”

Aristide Gahunzire we yavuze ko impamvu bashyizeho ibiciro nk’ibi itumvikana, avuga bidakwiriye kwitwa Made in Rwanda mu gihe abanyarwanda batabyigondera.

Ariko se koko Moshions yaba yarahanitse ibiciro?

Danny Rugamba ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Moshions, yabwiye IGIHE ko bashyizeho ibi biciro bitewe n’impamvu nyinshi.

Yagize ati “Ntabwo nemeranya n’abantu bavuga ko ibiciro biri hejuru, kuko twe twabishyizeho bitewe n’imbaraga tuba twakoresheje, abakozi dukoresha, ibyo tubikoramo n’ibindi byinshi.”

Yakomeje avuga ko kuba biri ku giciro abantu bavuze ko kiri hejuru, bitavuze ko babikoze bagamije kujya babigurisha abanyamahanga gusa.

Moshions yambika benshi biganjemo barimo umuryango w’Umukuru w’Igihugu, abaminisitiri n’abandi bayobozi, abacuruzi n’abandi bifite bo mu ngeri zitandukanye. Ni kenshi ubona amafoto y’umukwe n’abamwambariye bose bambaye imikenyero, amashati n’ibindi, byose barabiguze muri Moshions.

Imyenda yayo kandi yambarwa n’ibyamamare byo mu Rwanda ndetse n’abandi bahafite inkomoko ariko bazwi mu mahanga nka Sonia Rolland, Ncuti Gatwa n’abandi benshi.

Umwe mu bazobereye ibirebana n’imideli n’imyambarire waganiriye na IGIHE yagaragaje ko ku bwe biriya biciro bijyanye cyane n’umwimerere w’imyenda ya Moshions ku buryo nta gahendo abibonamo.

Akurikije ubwoko bw’ibitambaro iriya myenda iba ikozemo, ubuhanga idodanywe ndetse n’ibindi byinshi bisabwa kugira ngo imirimo nk’iriya ikorwe neza, asanga biriya biciro atabinenga.

N’ubusanzwe akeza karigura...

Hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu bihugu bikize, uhasanga imyambaro yo mu nzego zose. Ku bakunda kurimba ariko ku biciro biciriritse usanga bambara imyambaro yaguriwe mu nzu z’imideli ihendutse nka Zara, H&M n’izindi, mu gihe abifite bo usanga berekeza amaso ku myambaro yo mu bigo nka Gucci, Prada, Ermenegildo Zegna, Dior, Versace‎ n’izindi nzu z’imideli zikomeye, ugasanga imyambaro bakora irihariye kandi bikajyana n’ibiciro byayo.

Moses Turahirwa ashinga Moshions yatangiranye n’umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Imyambaro ya Moshions muri iyi minsi iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé.

Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’isi, bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.

Mu 2019 Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

Mu myambaro ya Moshions harimo ikanzu igura arenze 500 000 Frw
Agapfukamunwa ka 15 000 Frw katinzweho cyane
Moshions ikora imyambaro igezweho y'abagabo n'abagore
Ibiciro bya Moshions ntabwo biri kuvugwaho rumwe
Moses Turahirwa amaze kwandika izina rikomeye mu ruganda rw'imideli mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .