Mu itangira ryayo, Gucci yakoraga amasakoshi manini ahenze abakire bajyanaga ku rugendo hamwe n’ibikoresho by’abatwara indogobe.
Mu 1950 yaje gukundwa cyane n’abakire hamwe n’ibyamamare muri Amerika ariko nyuma n’abato batangira kuyibonamo kubera kwita ku byo bakenera.
Mu 1953 yashatse kwinjira ku isoko rya Amerika ibifashwamo muri cinema byayamamaje. Yari izi ko cinema ikundwa cyane kandi abakinnyi ba filime bahabwaga akazi ko kwamamaza imyenda y’amasosiyete atandukanye.
Na yo yakoresheje ayo mahirwe ishaka Elizabeth Taylor hamwe na Peter Sellers umukinnyi wa filime wamamaje imyenda y’andi masosiyete atari azwi mbere y’uko Gucci yiharira isoko rya Amerika.
Mu 2014 ibyo yinjizaga byagabanutseho 6,7%, inyungu na yo igabanukaho 1,75% ariko iza kongera kuzanzamuka ubwo bashyiragaho abandi bayobozi.
Imwe mu mpavu yatumye Gucci imenyekana ni ubushakashatsi bwatumye imenya ko ari ngombwa no kwita ku gukora ibikenerwa n’abakiri bato kuko sosiyete nyinshi zikomeye zitaga ku baguzi bakuze ariko Gucci yaje gukora ibihabanye n’iby’abandi yita ku rubyiruko cyane.
Indi mpamvu yatumye ubukungu bw’iyi sosiyete butumbagira ni uko bitaye ku gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane Instagram aho bafite ababakurikira barenga miliyoni 40 kurusha andi masosiyete y’imideli.
Umuyobozi wa Gucci Marco Bizzarri yavuze ko Instagram ari urubuga waboneraho amakuru ajyanye n’imideli itandukanye sosiyete nyinshi zikoresha kugira ngo zigarurire imitima y’urubyiruko.
Nyuma y’uko Bizzarri ashyizweho nk’umuyobozi, yahaye akazi Alessandro Michele utari umenyerewe cyane biza kubyara umusaruro ubwo yahigaga abandi mu irushanwa rikomeye ry’abakora imideli muri Amerika (Dsigners of America Awards).
Gucci yaje gutera imbere cyane nyuma y’imyaka mike cyane Bizzarri na Michele bageze muri iyi sosiyete binyuze no mu kwakira ibitekerezo by’abaguzi nubwo batagendera cyane ku byo bashaka mu gihe sosiyete ikeneye impinduka mu bucuruzi.
Kuyoboka ikoranabuhanga mu kugeza ibicuruzwa byayo ku baguzi na byo ni bimwe mu byatumye Gucci imenyekana nyuma yo gushora amafaranga menshi muri izi serivisi.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara mu 2019 iagaragaza ko iyi sosiyete yinjije miliyari 9,6 z’amayero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!